Peace cup:Rayon Sports yasezereye Vision igera muri 1/2 (PHOTO+VIDEO)

Rayon Sports yasezereye Vision FC ku giteranyo cy’ibitego 5-1 igera muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro.

Kuri uyu wa kabiri tariki 20 Gashyantare 2024 nibwo habaye umukino wo kwishyura ni nyuma y’uko umukino ubanza wari warangiye ari 2-0.

Rayon Sports wabonaga ishaka gutsinda hakiri kare, yasoje akazi mu minota ya 30 mbere y’umukino aho yari yamaze gushyiramo ibitego 2 byatsinzwe na Ganijuru Elie na Bavakure Ndekwe Felix.

Vision FC ikaba yaje kwishyura igitego kimwe ku munota wa 42, hari mbere y’uko Gomis atsindira Rayon Sports agashinguracumu ku munota wa 90 kuri penaliti. Umukino warangiye ari 3-1 Rayon Sports igera muri 1/2 ku giteranyo cy’ibitego 5-1.

Rayon Sports muri 1/2 izahura n’izakomeza hagati ya Bugesera FC na Mukura zizakina ejo, ni mu gihe izakomeza hagati ya APR FC na Gasogi United izahura n’izakomeza hagati ya Police FC na Gorilla FC.

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

11 Vision FC yabanje mu kibuga

Julien Mette ntiyishimiye ko ikipe ye yinjijwe igitego muri uyu mukino

Jusqu’à la Mort, fan club ikomeje kugaragaza imbara no guherekeza Rayon Sports aho yakiniye hose

Khadime Ndiaye ntiyasoje uyu mukino kubera imvune yawugiriyemo

Birungi John Bosco, Perezida wa Vision FC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo