Peace Cup:Gasogi United yasezereye APR FC igera muri 1/2 (AMAFOTO)

APR FC yasszerewe na Gasogi United ntiyabasha kugera muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro cya 2024, yuzuza imyaka 7 itagitwara.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo habaye imikino 3 yari isigaye ya 1/4, ni nyuma y’uko ejo hashize Rayon Sports yari yasezereye Vision FC ku giteranyo cy’ibitego 5-1.

Uyu munsi Police FC ikaba yatsinze Gorilla FC 2-1 ihita igera muri 1/2 ku giteranyo cy’ibitego 4-1, ni nyuma y’uko kandi na Bugesera FC yakatishije iyi tike itsinze Mukura VS 1-0.

Hari hakurikiyeho umukino wa APR FC na Gasogi United wabaye saa 18h00’ zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Werurwe 2024 ubera kuri Kigali Pelé Stadium.

Nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa mu mukino ubanza wabaye mu cyumweru gishize.

Benshi bumvaga ari umukino ushobora kuza korogera ikipe y’Ingabo z’Igihugu ariko siko byagenze kuko yagerageje iminota 90 yarangiye itabashije kureba mu izamu.

Ni nako kandi ikipe ya Gasogi United na yo itorohewe n’ubwugarizi bwa APR FC ndetse n’umunyezamu Pavelh Ndzila. Umukino warangiye ari ubusa ku busa.

Byahise biba ngombwa ko hitabazwa penaliti maze Gasogi United ikomeza muri 1/2 kuri penaliti 4-3. Ruboneka Bosco na Victor Mbaoma bazihushije ni mu gihe Omborenga Fitina, Ishimwe Christian na Nshimirimana Ismaïl Pitchou ari bo bazinjije.

Ku ruhande rwa Gasogi United Iradukunda Axel, Mbirizi Eric, Yao Henock na Mugisha Rama Joseph bazinjije, Kabanda Serge arayihusha.

Nyuma yo gusezererwa, APR FC ikaba yujuje imyaka 7 itegukana iki gikombe, ikaba iheruka kugitwara 2017.

Muri 1/2, Rayon Sports izahura na Bugesera FC n’aho Police FC ihure na Gasogi United.

Paul Muvunyi wayoboye Rayon Sports yarebye uyu mukino

I bumoso hari Gihozo, umwe mu ba ’homme intègre’ ba Gasogi United

KNC wari umaze iminsi atangaje ko azakuramo APR FC ni uku yaserutse

I bumoso hari Van Damme ukuriye abafana ba Police FC, i buryo hari Gafurama Marion, Visi perezida w’abafana ba Gasogi United akanakurira ’Les femmes intègres’

Kayonga Stephen, Visi Perezida wa Gasogi United

Mbaoma niwe wahushije Penaliti ya 5 ku ruhande rwa APR FC

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo