Musanze Junior nayo ikomeje kwitwara neza cyane (AMAFOTO)

Nyuma y’uko ikipe ya Musanze FC ikomeje kwitwara neza muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho iri ku mwanya wa 3, ikipe y’abato (Musanze Junior) nayo ikomeje kwitwara neza cyane mu gice cy’Amajyauguru n’Uburengerazuba.

Kugeza ubu iyi kipe imaze gukina imikino 14. Yatsinze imikino 10, inganya imikino 2, itsindwa 2. Uwo iheruka gutsinda ni uwo yatsinzemo Sorwathe 3-0 ku wa Gatandatu tariki 2 Werurwe 2024 kuri Stade Ubworoherane.

Musanze Junior ifite amanota 32. Niyo iyoboye urutonde rw’amakipe bari kumwe mu gice cy’Amajyaruguru n’Uburengerazuba ariyo APR FC Junior, Marine Junior, Etincelles Junior, Rutsiro Junior, Tsinda batsinde Junior, Vision jeunesse Junior na Sorwathe Junior.

Marine Junior niyo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 26, APR FC Junior ni iya 3 n’amanota 22.

11 ba Sorwathe Junior

11 ba Musanze Junior

Dukundane Martin, umutoza mukuru wa Musanze Junior

Dukundane Jean D’Amour, umutoza wungirije wa Musanze Junior

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo