Musanze FC yatsinze Muhazi United, irara ku mwanya wa kabiri (AMAFOTO)

Ikipe ya Musanze FC yatsinze Muhazi United 1-0 bituma irara ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Hari mu mukino w’umunsi wa 23 wakiriwe na Musanze FC kuri Stade Ubworoherane kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Werurwe 2024 guhera saa cyenda.

Musanze FC yakinaga uyu mukino idafite Muhire Anicet bahimba Gasongo wagiriye ikibazo mu mukino baheruka gutsindamo Rayon Sports 1-0 akagongana na Rudasingwa Prince. Ntiyari ifite kandi Solomom Adeyinka na Muhawenayo Gad bari bujuje amakarita 3 atabemereraga gukina uyu mukino.

Igitego cya Musanze FC cyatsinzwe na Sulley Mohammed kuri coup franc nziza yatsinze ku munota wa 22 w’umukino.

Gutsinda uyu mukino byatumye Musanze FC igira amanota 44 ihita ifata umwanya wa kabiri. Urutonde ruyobowe na APR FC ifite amanota 49 mbere y’uko ikina na Etincelles FC. Rayon Sports ya gatatu ifite amanota 42 mbere yo gukina na Sunrise FC kuri iki cyumweru.

11 Muhazi United yabanje mu kibuga

11 Musanze FC yabanje mu kibuga

Habimana Sosthene, umutoza mukuru wa Musanze FC

Cyagezemooo !!!

Sulley yishimira igitego cyahesheje amanota 3 Musanze FC ikarara ku mwanya wa 2

Imurora Japhet, umutoza wungirije wa Musanze FC ati " Twende bagabo"

’Protocole’ ya Musanze FC ikomeje guca impaka

Umuyobozi w’ Akarere ka Musanze FC, Claudien Nsengimana na Vice Mayor Ushinzwe Iterambere ry’ Ubukungu Uwanyirigira Clarisse bari baje kwirebera ikipe yabo iri ku mwanya wa kabiri ndetse nabo bakaba bayoboye Akarere karimo Umujyi wunganira Kigali

Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide akomeje kugeza ikipe ye ku bigwi itigeze igeraho

Mugiraneza Jean Baptiste bahimba Miggy ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi ba Musanze FC yanyuzagamo akabibutsa uko babigenzaga agikina ugahagarara ku gitego cyawe paka ucyuye amanota 3

Rwabukamba JMV, Visi Perezida wa mbere wa Musanze FC

I buryo hari Muhawenayo Gad, umunyezamu wa Musanze FC utakinnye uyu mukino kubera amakarita

Rwamuhizi Muhizi, Visi Perezida wa kabiri wa Musanze FC

Sulley Mohammed ashimira abafana ubwo yari asimbuwe

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo