’Dutsinda nk’ikipe, tugatsindwa nk’ikipe’ – Kapiteni wa Nigeria abwira abafana bibasiye Iwobi

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Nigeria Super Eagles yafashe iya mbere mu basaba ko gutoteza ku mbuga nkoranyambaga umukinnyi wo hagati wayo, Alex Iwobi, bihagarara.

Abafana benshi b’ikipe y’igihugu ya Nigeria bibasiye Iwobi ku mbuga nkoranyambaga, begeka kuri uyu mukinnyi, w’imyaka 27, kuba igihugu cyabo cyaratsinzwe na Côte d’Ivoire ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu wabaye ku cyumweru.

Iwobi yakinnye iminota 79 muri uwo mukino, nyuma asimburwa na Alhassan Yusuf.

Ibitero byo ku mbuga nkoranyambaga byatumye ku wa mbere Iwobi asiba amafoto ye kuri Instagram.

Kapiteni wa Super Eagles, Ahmed Musa, na bamwe mu Banya-Nigeria, bashyigikiye Iwobi, bamagana ibyo bitero byo ku mbuga za internet byibasira uwo mukinnyi. Musa avuga ko bidakwiye ko uwo mukinnyi arobanurwa mu ikipe yose akegekwaho gutsindwa kwayo.

Ku rubuga X, Musa yatangaje ati: "Nshuti bafana, rwose ndashaka kubashishikariza guhagarika ihohoterwa ryo kuri internet kuri Alex Iwobi.

"Gutsindwa umukino, nta gushidikanya birakomeye, ariko kurobanura umukinnyi umwe akegekwaho ibyo ikipe yananiwe ntibikwiye kandi ntibirimo gushyira mu gaciro."

Yongeyeho ati: "Dutsinda nk’ikipe, ndetse tugatsindwa nk’ikipe. Alex yatanze ibyo ashoboye byose mu kibuga, nkuko byagenze no kuri buri muntu mu bagize ikipe yacu."

Iwobi nta cyo yari yatangaza kuri ibyo bitero byo kumwibasira byo ku mbuga za internet.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo