AS Kigali yatsinze Police FC ihita iyisatira (AMAFOTO)

Mu mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona , ikipe ya AS Kigali yatsinze Police FC 1-0 ihita iyisatira ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.

Hari mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024 kuri Kigali Pele Stadium. Police FC yari yakiriye uyu mukino yatangiye isatira cyane ariko ntibyagira icyo bitanga.

Ku munota wa 40 nibwo Tchabalala yatsindiye AS Kigali igitego kuri Penaliti. Gutsinda uyu mukino byatumye AS Kigali ifata umwanya wa gatandatu n’amanota 31 mu gihe Police FC iri ku mwanya wa 5 n’amanota 33.

Urutonde rw’agateganyo

Mbere y’umukino, Mashami utoza Police FC aganira na Guy Bukasa utoza AS Kigali

Hussein Tchabalala yishimira igitego yatsindiye AS Kigali

Nsabimana Eric bahimba Zidane yakomerekeye muri uyu mukino

Abaganga b’amakipe yombi bafatanyije kumwitaho

Ntarengwa Aimable, Team Manager wa Police FC...Umenya ari kwibaza uko bazabigenza mu mikino itaha nyuma y’uko hari abakinnyi 2 bavunikiye muri uyu mukino basanga Rutonesha Hebone, Bigirimana Abeddy, Marc, Didier, Peter Agblevor na Djbrine Akuki bavunitse ndetse na Ndizeye Samuel wahanwe amezi 6

Shema Fabrice wagarutse muri AS Kigali, ibintu bigahinduka ikipe ikava mu myanya ya nyuma ikaba igeze ku mwanya wa 6

Guy Bukasa wabaye umutoza mwiza w’ukwezi kwa Mutarama, akomeje gukora akazi gakomeye muri AS Kigali

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo