AMAFOTO utabonye:Umurindi w’abafana ba Rayon Sports i Ngoma

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2024, Rayon Sports yatsinze Etoile de l’Est igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona imbere y’abafana benshi bari bayiherekeje mu karere ka Ngoma.

Rayon Sports yari yasuye Etoile de l’Est iri ku mwanya wa nyuma, ariko ntabwo byayoroheye kuko byayisabye ko itegereza iminota 90 kugira ngo ibone igitego 1-0, cyatsinzwe na kapiteni Muhire Kevin. Iyi ntsinzi yakomeje gushyira ahabi Etoile de l’Est ikomeza kuba iya nyuma n’amanota 13, na ho Rayon Sports ishimangira umwanya wa kabiri aho ifite amanota 42.

Nyuma y’uko APR FC inganyije na Bugesera kuri iki cyumweru, APR FC yahise igira amanota 46, iguma ku mwanya wa mbere ariko isatirwa na Rayon Sports FC yatsinze umukino wayo ikaba ifite 42.

Uko umunsi wa 21 wa Shampiyona wagenze:

Ku wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2024

Etoile de l’Est 0-1 Rayon Sports

Kiyovu Sports 0-0 Amagaju FC

Musanze 1-1 Etincelles FC

Sunrise 2- Mukura VS

Gasogi United 1-0 Gorilla FC

Ku cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024

 AS Kigali FC 2-1 Marine FC

 Muhazi Utd 0-0 Police FC

 Bugesera FC 0-0 APR FC

Julien Mette, umutoza wa Rayon Sports ukomeje kuyihesha intsinzi

11 Etoile de l’Est yabanje mu kibuga

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

Imama Kwaku Amapakabo, umutoza mukuru wa Etoile de l’Est akomeje no kugorwa kuyigumisha mu cyiciro cya mbere kuko kugeza ubu ikiri ku mwanya wa nyuma

Igitego cyo ku munota wa nyuma cyatsinzwe na Muhire Kevin cyayihesheje amanota 3

Abakinnyi ba Police FC barebye iminota ya nyuma y’uyu mukino kuko bari bagiye kuhakorera imyitozo bitegura kuhakira na Muhazi United ku cyumweru, umukino banganyijemo 0-0

Umugore w’umutoza Julien Mette aba ari kuri buri mukino wa Rayon Sports yaje gushyigikira ikipe itozwa n’umugabo we

I Ngoma, abafana ba Rayon Sports bari benshi bayiherekeje

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo