AMAFOTO utabonye Gikundiro Forever yishimira umuhanda uzajya ubavuna amaguru

Urugendo ruva i Nyagatare rwerekeza i Kigali, hari abarutekerezaga bagahita bateganya uko baza gusinzira mu nzira kubera amasaha bamara mu modoka, ariko umuhanda ujya muri aka karere unyuze i Gicumbi wunze abantu amaguru harimo n’abafana bajya gufana amakipe yabo mu gihe yakiriwe na Sunrise FC.

Mu babyishimiye cyane harimo abafana ba Rayon Sports bari bagiye gushyigikira ikipe yabo yakiriwe na Sunrise FC kuri iki cyumweru tariki 3 Werurwe 2024. Umukino warangiye Rayon Sports itsinze 2-0.

Hashize amezi atari menshi umuhanda ureshya na kilometero 73,3 uva Nyagatare werekeza Rukomo mu Karere ka Gicumbi utangiye gukoreshwa.

Mbere kuva i Kigali ugana i Nyagatare byafataga amasaha agera kuri ane naho ubu uciye i Gicumbi, bisaba amasaha agera kuri abiri.

Uyu muhanda hamwe n’igice cya Base mu Karere ka Rulindo cyerekeza Rukomo muri Gicumbi watangiye kuzamura urujya n’uruza mu bice unyuramo by’umwihariko Umujyi wa Nyagatare na Gicumbi.

Ni umuhanda uhuza uturere twa Gicumbi, Gatsibo na Nyagatare ariko unahuza utu turere n’Umujyi wa Kigali ndetse n’utundi tw’Intara y’Amajyaruguru werekeza mu Burengerazuba bw’igihugu.

Uyu muhanda ni uruhererekane rw’umuhanda mugari Base-Rukomo-Nyagatare Perezida Paul Kagame yemereye abaturage, ubwo yiyamamazaga mu 2003.

Mu kwishimira uyu muhanda uzajya ubavuna amaguru berekeje i Nyagatare, abagize Gikundiro Forever banyuzagamo bagahagarara bagafata amafoto nk’ikimenyetso cyo gushimira Leta yu Rwanda kuri iki gikorwa remezo.

Perezida wa Gikundiro Forever, Dr Norbert yavuze ko bashima Leta y’u Rwanda kuba barakoze uyu muhanda, uretse kongera ubuhahirane, byabafashije kuba bagera i Nyagatare mu buryo bworoshye bagiye gufana ikipe yabo mu gihe yagiye gukina na Surnise FC.

Ati " Kera kujya i Nyagatare byasaba ko tujyuka hakiri kare cyane ariko ubu umuntu yakora n’akazi gasanzwe, akaba yanajya gufana ikipe yacu dukunda cyane. Turashimira Leta y’u Rwanda. Yarakoze cyane."

Gikundiro Forever yashinzwe muri 2013, iba fan club ya mbere ya Rayon Sports yashinzwe.

Yashinzwe tariki 12 Gashyantare 2013, ishingirwa kuri groupe ya whatsApp n’abanyeshuri bigaga muri Kaminuza ya Mudende, bafite intego yo kugarura morale mu bafana ba Rayon Sports ndetse no kubagarura ku kibuga kuko icyo gihe bari batangiye gucika intege kubera ikipe yabo ititwaraga neza.

Niyo Fan Club yazanye uburyo bw’imifanire bugezweho ari nako bakora udushya dutandukanye mu mifanire ndetse bagiye babihererwa ibihembo bitanduka. Gikundiro Forver ninayo yazanye gahunda yo kuririmba indirimbo yubahiriza ikipe ya Rayon Sports bita ’Rayon ni wowe dukunda’.

Mu Rwanda, Gikundiro Forever kandi niyo Fan Club inafite ubuzima gatozi buyemerera gukorera mu Rwanda nk’umuryango wigenga.

Barishimira ko aho bakoreshaga amasaha agera kuri ane ubu bari kuhakoresha abiri

Allo! Sha wa muhanda mushya uca Rukomo nanjye nawunyuzemo ! Ni ukunyerera ukaba ugeze i Nyagatare ndetse ushatse wajya unabanza ugakora akazi, wakagereza ukanyaruka ukajya kureba ’Murera’...Twishimye ntiwarora

Banze kugenda bafashe aka gafoto ngo kuko nabo Rayon Sports ibaba ku mutima nubwo batabashije kuyiherekeza i Nyagatare

Eng. Ngendahinyeretse Alexandre asangira ka ’Brochette’ n’umugore we bahuriye ku ikipe imwe ndetse bose bakaba babarizwa muri Gikundiro Forever

Kuko kuva Gicumbi FC yajya mu cyiciro cya kabiri batari bagikoresha uyu muhanda ngo banyure mu rukomo, barishimira ko ka mushikake kaho gakundwa na benshi ubu bazajya babanza kukisengerera bakabona gukomeza urugendo rugana i Nyagatare

Dr Norbert uyobora Gikundiro Forever na we yanze guca mu Rukomo atumvise niba zigifite icyanga nk’icyo yazisiganye ubwo yahaherukaga

Amaso ararya inda ikabwirirwa rimwe na rimwe ikanaburara ! Amerwe ugize ureba iyi foto ninayo uwayifotoye yari afite pe !

Aho aba Rayon banyuze bagenda bateza imbere abacuruzi baho

Ibintu ubu ni cashless ! Reka ndebe ko kuri Momo yagezeho ?

Ntugende tutifotozanyije dore wowe na bagenzi bawe mufana Rayon Sports muduteza imbere rwose tukanyurwa

Mwa basore mwe Leta yacu irakabyara ! Reka ntahe iki gikorwa remezo muri ubu buryo !

Uhereye i bumoso hari Karera Moses, umunyamabanga wa Gikundiro Forever, Nshimyumuremyi Augustin, Visi Perezida wa Gikundiro Forever na Dr Uwiragiye Norbert, Perezida wa Gikundiro Forever washimiye cyane Leta y’u Rwanda

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo