FTPR yegukanye irushanwa ryateguwe na Sportsland (AMAFOTO)

Ikipe ya FTPR (Football talent promoters Rwanda) yegukanye irushanwa ry’umunsi umwe ryateguwe rikanaterwa inkunga n’iduka ricuruza imyenda ya Siporo rya Sportsland , itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Saint Joseph.

Ni irushanwa ry’abatarengeje imyaka 18 ryabaye ku wa Gatandatu tariki 4 Gicurasi 2024 kuri Kigali Pele Stadium. Ryitabiriwe n’amashuri ndetse n’irerero (academy) : FTPR academy, Birambo F.A, Saint Joseph Kabgayi na Sainte Marie Rene.

Amakipe yaratomboranye arahura, FTPR na Saint Joseph zihurira ku mukino wa nyuma, FTPR yegukana irushanwa kuri Penaliti 4-3. Ikipe ya Sainte Marie Rene niyo yegukanye umwanya wa gatatu.

Uretse kuba barageneye amafaranga y’urugendo buri kipe, Sports Land yanahaye buri kipe yitabiriye iri rushanwa imipira ibiri yo gukina, naho FTPR yegukanye iri rushanwa ihabwa imipira ine, igikombe ndetse n’imidali byose byatanzwe na Sportsland.

FTPR yegukanye iri rushanwa ni academy yashinzwe 2014 na Mbabazi Alain, akaba umwe mu batoza baherutse kubona Licence B CAF, ndetse akaba yaranize Leipzig University mu budage Football coaching,

Alain yabwiye Rwanda Magazine ko FTPR bafite intego yo ugufasha abana kuzamura impano z’umupira w’amaguru binyuze mu myitozo iteguye neza ndetse na marushanwa. Bahera ku myaka 6 kugeza ku myaka 18.

Yaboneyeho gushimira cyane Sportsland idahwema guteza imbere siporo ariko bakanibanda ku bakiri bato, bo ejo hazaza h’u Rwanda mu mikino itandukanye.

Sportsland ni iduka rya mbere mu Mujyi wa Kigali mu kugira ibikoresho byose bya Siporo ndetse n’imyambaro igezweho kandi bacuruza ku giciro cyiza. Riherereye mu Mujyi rwagati munsi gato ya Simba Super Market.

Sportsland ni iduka rya mbere mu Mujyi wa Kigali mu kugira ibikoresho bya Siporo bigezweho kandi ku giciro cyiza. Riherereye mu Mujyi rwagati munsi gato ya Simba Super Market

Ikipe ya Saint Joseph Kabgayi

Ikipe ya Sainte Marie Rene

Ikipe ya FTPR

Ikipe ya Birambo F.A

Mbabazi Alain washinze akaba anatoza FTPR

Ikipe ya Sainte Marie Rene niyo yegukanye umwanya wa 3

I buryo hari Umuyobozi wa Sportsland, Omar Sadiki

Umuyobozi wa Sportsland, Omar Sadiki niwe washyikirije FTPR iki gikombe

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo