Impamvu Twitter yashyize imbibi kuri tweets ubasha kubona

Kuwa gatandatu Twitter yatangiye gushyira imbibi ku butumwa bwo kuri Twitter (Tweets) abayikoresha bashobora gusoma.

Elon Musk yanditse kuri Twitter ko abakoresha uru rubuga batari ‘verified’ bazajya basoma tweets 1000, naho abari ‘verified’ bagasoma 10,000 ku munsi.

Abantu batangiye gutangaza ‘screenshots’ z’ubutumwa bwa Twitter bubabwira ko “barengeje” izo bemerewe ku munsi.

Elon Musk yakoze ikintu kitumvikana neza ku rubuga nkoranyambaga – gushyira imbibi ku byo abarukoresha bashobora kubona no gukora.

Ibi byatunguye binashobera .

Gusa iki ni igice cy’umukino muremure cyane Elon Musk arimo gukina – urugamba na kompanyi za Artificial Intelligence(AI).

Reka dutangirire ku buryo Twitter yinjiza amafaranga. Igice kinini cy’ayo yinjiza kiva mu kwamamaza, cyo kimwe na Meta na Google.

Iyo abantu bagiye ku rubuga berekwa ubutumwa bwamamaza (ads). Ihurizo riroroshye. Uko bamara umwanya kuri Twitter, ni ko babona ads nyinshi. Iyo ni yo ’business’.

Gusa Elon Musk kuva na mbere we yagiye yanga ibyo kwamamaza. Mu buryo buzwi cyane, Tesla, uruganda rwe rw’imodoka z’amashanyarazi, ntabwo rujya rwamamaza.

Mu 2019 yanditse kuri Twitter ati: "Nanga kwamamaza".

Nyamara yaguze kompanyi itunzwe muri rusange nabyo.

Rero, Elon Musk arifuza cyane gushaka ubundi buryo bwo kwinjiza.

Iki ntabwo ari icyemezo cya ’business’ gusa.

We abona ko abamamaza bafite imbaraga z’umurengera kurusha kompanyi nyirizina zifite izi mbuga bamamazaho, cyane iyo bigeze ku bigomba gushyirwaho.

Abamamaza bashobora, kandi bamwe bakuye amafaranga yabo muri Twitter.

Abamamaza ntibaba bashaka ko ads zabo zikurikirana n’ubutumwa bw’urwango cyangwa irondaruhu. Bityo rero aho Twitter ivana h’ibanze naho hafite ijambo ku “bwisanzure bwo kuvuga” bwemewe kuri uru rubuga.

Muri Mata(4), Elon Musk yambwiye ko “benshi” mu bamamaza bagarutse nyuma yo guhagarika by’agateganyo ads zabo kuri Twitter akimara kuyigura.

Gusa Musk afite undi mugambi wo kubyaza Twitter imari.

Arashaka ko Twitter ivana amafaranga mu makuru (data) menshi cyane itunze.

Imbuga nka Twitter na Reddit ziba zifite miliyoni amagana y’ibiganiro by’abantu nyabo – imari y’agaciro gakomeye cyane kuri kompanyi za AI.

Ubuhanga bwa bwa AI bwitwa ‘Large language models’ (LLMs) bushobora kwigira kuri bene ibyo biganiro, bugakuramo uburyo bwo gusubiza ibibazo ukaba wagira ngo ni umuntu nyawe.

Ariko imbuga nka Twitter na Reddit zirashaka kwishyurwa kugira ngo ukoreshe ’data’ zazo muri ubwo buryo.

Muri Mata, Steve Huffman ukuriye urubuga Reddit yabwiye ikinyamakuru New York Times ko atishimiye ibyo kompanyi za AI zirimo gukora.

Yagize ati: “Umutungo wa data wa Reddit mu by’ukuri ufite agaciro. Ariko ntabwo dushaka guha ako gaciro kose zimwe muri kompanyi nini ku isi ku buntu.”

Muri icyo gihe Elon Musk nawe yavuze ko Microsoft “irimo gusarurira muri data za Twitter, ikagurisha data zacu ku bandi.”

Ibyo yatangaje kuwa gatandatu byerekanye neza uburyo Musk arimo kurakara.

Yagize ati: “Turimo gusahurwa data.

“Hafi kompanyi iyo ari yo yose ikora AI, kuva ku igitangira kugera ku zikomeye cyane ku isi, ziradutwara data nini cyane”.

Bityo rero, mu gushyira imbibi ku bakoresha Twitter, Elon Musk yizeye kurinda gutwarwa ’data’ zijya muri LLMs.

Arashaka kuganira na kompanyi za AI zikamwishyura kuri ’data’ zitwara.

Meta izanye kopi ya Twitter ?

Gusa hashobora kuba hari ikindi kiri muri ibi, icyo kandi nacyo gihuye na ya ntego ye yo kwanga ko Twitter itungwa no kwamamaza.

Musk arashaka cyane ko abakoresha Twitter bishyura.

Yamaze amezi agerageza guhatira abayikoresha Twitter Blue – yorohereje abishyura ngo babone kariya kamenyetso k’ubururu kavuga ko bari ‘verified’, kagaragaza ko konti ari umwimerere, cyangwa abadashaka kwishyura nabo baratwamburwa.

Ariko ntabwo byagenze nk’uko yabyifuzaga. Abantu ntabwo barimo kwishyura ku bwinshi.

Birashoboka ko arimo kureba ubundi buryo abayikoresha bakora mu makofi yabo.

Mu gihe kizaza, niba ushaka kubona tweets nta mbibi, birashoboka ko uzasabwa kugira icyo wishyura.

Icyo Musk atekereza cyose, hari ikintu kiboneka neza. Gushyira imbibi kuri tweets ntabwo ari byiza ku bamamaza ibyabo.

Imbibi “ni mbi cyane” ku bakoresha Twitter n’abamamaza bari basanzwe batishimiye ibirimo kuba muri uru rubuga, nk’uko Mike Proulx ukuriye ubushakashatsi mu kigo Forrester yabibwiye ibiro ntaramakuru Reuters.

Birashoboka ko aha ariho hari ihurizo rikomeye ku mbibi zashyizweho na Musk. Aherutse guha akazi Linda Yaccarino ko kuba umukuru wa Twitter. Kandi uyu yahoze ari umuyobozi ukomeye mu bikorwa byo kwamamaza.

Bivugwa ko afite ibitekerezo binini by’uburyo Twitter yakwinjiza amafaranga – harimo na ads za video zuzura kuri ‘screen’ yose no kugerageza gushishikariza ibyamamare byinshi gukoresha uru rubuga.

Akazi ke ubu kagowe n’izi mpinduka zo kugabanya tweets abantu bashobora kubona. Aho abantu babona ubutumwa bucye bisobanuye ko abamamaza batazashishikazwa no gushyirayo amafaranga.

Hanyuma kandi hari Meta.

Mark Zuckerberg biravugwa ko agiye gutangiza urubuga rumeze nka Twitter yise Threads. Amahirwe ko kuri uru rubuga nabo bashyiraho imbibi ku mubare wa ‘posts’ urukoresha azaba yemerewe kubona, ni zeru. Ubu sibwo buryo Meta ikoramo ibyayo.

Elon Musk ni umushabitsi wahiriwe bidasanzwe, afite uburakari bufite ishingiro ku buryo kompanyi za AI zitwara ’data’ ze. Ariko ibyabaye muri iyi ’weekend’ byari irindi hurizo kuri we.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo