Ibyo wamenya kuri simukadi zikoranye na telefoni zatangiye gukoreshwa mu Rwanda

Mu rugendo rukomezanya umuvuduko mu iterambere ry’ikoranabuhanga, ibigo bicuruza itumanaho mu Rwanda biritegura gutangaza ku mugaragaro simukadi ikoranye na telefoni ku buryo hatazongeraho ikizwi nko guswapisha simukadi ndetse ikaba ari simukadi idashobora gutakara, bitanasaba kugura indi igihe ugiye mu gihugu cy’amahanga ufite telefoni ishobora kuyikoresha.

Ni ikarita iranga inomero y’umufatabuguzi ikoranye ikoranabuhanga izwi nka eSim (embedded sim) cyangwa simukadi ikoranye na telefoni ishobora gukoreshwa na porogaramu ya mudasobwa nyirayo adafite telefoni uwo mwanya kandi bikazaba bidasaba umuntu kugura simukadi nshya nyuma y’aho.

Ni simukadi zikoreshwa mu bwoko bwa telefoni zigezweho ziri ku isoko nka iPhone na Google Pixel, Samsung Galaxy n’izindi zikoranye kandi zifitemo ikoranabuhanga rjyanye n’igihe.

Zikoreshwa kandi muri za ‘tablet’, mu masaha y’ubwenge azwi nka ‘smart watch’ yewe ndetse no mu modoka.

Igihe ugiye mu gihugu ufite telefoni ishobora gukoresha iri koranabuhanga rya e-SIM, ntusabwa kugerayo ngo ugure simukadi yo ku murongo w’itumanaho wo muri icyo gihugu. Usabwa gusa kuyihuza n’umurongo wo muri icyo gihugu ubundi ugatangira kuyikoresha.

Eurald Gakwandi, umukozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), yabwiye ikinyamakuru The New Times ko amabwiriza n’amategeko n’ibisabwa bya ngombwa ngo iyi simukadi itangire gukoreshwa byose byamaze gushyirwaho.

RURA ikaba muri iyi minsi iri gutanga uburenganzira ku bigo by’ubucuruzi byifuza gukoresha bene izi simukadi.

Gakwandi yavuze ko “MTN yatangiye kugerageza iyi sisitemu ihereye kuri telefoni zo mu bwoko bwa iPhone 13 na 14 ndetse no ku bakoresha izo mu bwoko bwa Google Pixel.”

Mu koroshya urugendo rw’ikoranabuhanga rya bene izi simukadi, telefoni zakoranywe ubushobozi bwo kuzakira zamaze guhabwa uruhushya rwo kuza gucururizwa mu Rwanda bizatuma ikoreshwa ry’izi simukadi rikwira kandi rikoroha.

Kwiyandikisha cyangwa kwibaruzaho simukadi ya eSim bizajya bisaba gutanga ibikumwe ndetse n’ibiranga umuntu byo mu isura ndetse n’andi makuru y’umwihariko y’umuntu. Bizagendana kandi n’uburyo iyi simukadi yajyanishwa n’ibihe, uko yakurwa ku murongo n’ibindi.

Ibigo by’ubucuruzi bw’itumanaho nka Airtel na MTN byo byamaze gutangira gukoresha izi simukadi, ndetse abafatabuguzi basaga 50 bamaze kuyizaburuzaho muri MTN.

Victor Rosen ni Umunyaburayi utuye mu Rwanda akaba ari umwe mu batangiye gukoresha iri koranabuhanga rya e-SIM rikiza. Avuga ko yashimishijwe n’uburyo iyi simukadi yoroshya ubuzima kandi igafasha umuntu kurushaho cyane cyane ko yemera kuba yakoreshwa ku mirongo y’itumanaho itandukanye.

Yagize ati “Nishimiye cyane uburyo iyi ari simukadi ushobora kugura mbere y’uko ufata urugendo rukujyana mu kindi gihugu, icyo ari cyo cyose cyaba icy’i Burayi cyo ku isi nk’i Burayi cyangwa icyo muri Amerika ya Ruguru.”

“Njye icyo nkora gusa ni ugupakurura [download] iyi simukadi nkayishyira muri telefone yanjye bishobora gukorana, mu isaha ubundi nkayiha ububasha bwo gukora, binshoboza noneho gukoresha interineti, ngahamagara, nkohereza ubutumwa nkanakoresha izindi serivisi telefoni itanga nkigera muri icyo gihugu,” ni ko akomeza asobanura.

Umuvuduko w’iterambere ry’ikoranabuhanga rigejeje u Rwanda mu gutangira gukoresha izi bene izi simukadi ni igihamya cy’ubushake no guhamya intego u Rwanda rwihaye rwo gushingira ubukungu bwarwo ku ikoranabuhanga.

RURA izakorana n’ibigo by’itumanaho kugira ngo izi simukadi zimenyekane ndetse zikoreshwe cyane mu Rwanda

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo