Ibintu bitanu byatangajwe mu kiganiro cya mbere cya NASA ku karubanda ku bivejuru

Abahanga bagenzuye raporo zigera kuri 800 z’ibintu biguruka mu kirere bitazwi (UFO) byabonetse mu myaka irenga 10 ishize – ariko igice gito cyane ni cyo mu by’ukuri kidasobanutse, nk’uko itsinda ry’abashakashatsi ryabivuze.

Umwaka ushize ikigo cya Amerika cy’ubushakashatsi mu kirere n’isanzure (NASA) cyashyizeho itsinda ry’abahanga ngo basobanure ibi icyo kigo cyita “unidentified anomalous phenomena (UAP)”.

UAP ni ibintu byabonetse “ntihamenyekane ibyo ari byo niba ari indege cyangwa ari ibintu kamere bigendanye na siyanse.”

Kuwa gatatu, ku nshuro ya mbere iri tsinda ryakoze ikiganiro gifunguriye rubanda cyaciye kuri televiziyo kirimo kuba.

Ibi ni bimwe mu by’ingenzi byatangajwe.

Ibyabonetse byinshi birasonutse – bimwe biracyari amayobera
Sean Kirkpatrick ukuriye ishami rya All-domain Anomaly Resolution Office (AARO) ryo muri minisiteri y’ingabo za Amerika yagize ati: “Tubona raporo nshya hagati ya 50 na 100 buri kwezi”.

Gusa avuga ko umubare w’ibiboneka “bishobora kuba mu by’ukuri bidasanzwe” ari hagati ya 2% na 5% by’ibiboneka byose.

Mu gihe kimwe muri icyo kiganiro, herekanywe video yafashwe n’indege y’intambara ihagurukira ku bwato mu burengerazuba bwa Amerika yerekana uruhererekane rw’utudomo tudasobanutse tugenda mu kirere nijoro.

Iyi ndege ya gisirikare ntiyabashije kumenya ibyo ari byo, ariko nyuma byamenyekanye ko ari indege isanzwe y’ubucuruzi yariho yerekeza ku kibuga cy’indege kinini.

Hari ibindi byabonetse ariko byo birimo amayobera kurushaho.

Raporo ya Pentagon (minisiteri y’ingabo ya Amerika) yo mu 2021 ivuga ko ku bintu 144 abapilote ba gisirikare ba Amerika babonye kuva mu 2004, uretse kimwe ibindi byose ntibirasobanuka.

Abahanga ntabwo bahakana ko bishoboka ko ibi ari ibintu byo hanze y’uyu mubumbe wacu (extra-terrestrial/ extra-terrestre).

Ubuzima bwite bubuza NASA iperereza

Sean Kirkpatrick yavuze kandi ko kutavogera ubuzima bwite nabyo byabaye imbogamizi ku iperereza ry’ikigo cyabo.

Ubuhamya butandukanye bw’ibyo abantu babonye biguruka cyangwa biri hasi cyane mu kirere, burimo abavuga ko babibonye nko mu masambu cyangwa ingo z’abantu.

Ati: “Dushobora kubona ahabonetse byinshi aho ari ho hose dushaka ku isi yose. Byinshi dufite ni ibyo hafi ya Leta zunze ubumwe za Amerika. Abantu benshi…ntibabikunda iyo tugaragaje ibyabonetse hafi y’ingo zabo.”

’Microwaves’ no kwibwira ko hari icyo ubonye

Amakuru ya UAP kenshi aba agoye gusobanura no kumva kandi ashobora guhindurwa byoroshye.

David Spergel, umukuru w’iri tsinda UAP rya NASA, avuga ko hari ibice by’imvumba (waves) za radio byafashwe n’abashakashatsi muri Australia.

Ati: “Byari bifite imiterere idasanzwe mu by’ukuri. Abantu ntibashoboraga kumenya ibirimo kuba. Noneho batangira kubona nyinshi muri izo mvumba zijya hamwe mu gihe cy’amasaha y’ifunguro rya ku manywa.”

Nyuma byaje kuboneka ko ibikoresho bireba byakoreshwaga n’abashakashatsi byarimo bifata ‘signals’ za microwave bakoreshaga mu gushyushya ifunguro ryabo rya kumanywa.

Scott Kelly, wahoze ari inzobere mu by’isanzure akaba n’umupilote ufite ubunararibonye bw’imyaka ibarirwa muri za mirongo, avuga inkuru y’ibyamubayeho ariko mu by’ukuri zari intekerezo.

We na pilote wamufashaga bari batwaye indege hafi ya Virginia Beach (umujyi uri ku nyanja ya Atlantika muri leta ya Virginia ya USA), nuko mugenzi we “yemeza ko babisikanye na UFO”.

UFO ni ‘unidentified flying object’ cyangwa ikintu kiguruka kitazwi icyo ari cyo.

Scott ati: “Njye ariko ntacyo nabonye. Twahise dukata ngo tujye kureba icyo ari cyo, twasanze ari igipurizo."

Gukwena no kwibasira abashakashatsi
Abapilote b’indege z’ubucuruzi bitondera cyane gutangaza ibyo babona mu kirere, nk’uko David Spergel abivuga, kubera kunegurwa no kubakwena bashobora gukorerwa iyo bavuze ko babonye ibigendajuru bidasobanutse.

David ati: “Imwe mu ntego zacu ni ukuvanaho icyo kinegu kuko hacyenewe amakuru y’ukuri mu gusubiza ihurizo ry’ibi bintu.”

Abashakashatsi bamwe baraneguwe kuri internet ku kazi kabo mu gushaka kumenya ukuri kuri ibi bintu byo mu kirere bimwe bidasubanutse kugeza ubu.

Igihe gishya cy’umucyo kuri ibi
Imwe mu mpamvu iboneka za kiriya kiganiro cyo kuwa gatatu ni uko NASA irimo guhindura imigirire.

Iki kigo cy’ubushakashatsi mu isanzure n’ikirere kimaze imyaka za mirongo kigerageza kumenya neza ibivugwa n’ababonye za UFO.

NASA ntiyakunze gutangaza amakuru arambuye ku byo yagezeho.

Nyuma ya kiriya kiganiro itsinda ryakiyoboye ryakiriye ibibazo bya rubanda. Kimwe cyagiraga kiti: “Ni iki NASA ihishe?”

Umukozi wa NASA Dan Evans yasubije ko iki kigo gihagurukiye kugaragaza umucyo. Ati: “Ni yo mpamvu turi ’Live’ kuri Televiziyo uyu munsi”.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo