Za nzige zigeze i Delhi mu Buhinde

Abatuye mu bice bimwe by’umurwa mukuru Delhi w’Ubuhinde basabwe kuba maso no gufunga amadirishya n’imiryango by’inzu nyuma yaho inzige ziteye mu karere ko mu nkengero zawo.

Abanyamakuru bari yo bavuga ko ari bwo bwa mbere ako karere ka Gurgaon (cyangwa Gurugram) kibasiwe n’igitero cy’inzige.

Amashusho yo ku mbuga nkoranyambaga agaragaza udukoko tubarirwa mu bihumbi tuguruka hejuru y’inzu tukagwa ku bisenge.

Ubuhinde bwugarijwe n’igitero cy’inzige cya mbere kibi cyane kibayeho mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize.

Bivugwa ko izo nzige zaturutse mu karere ko mu ihembe ry’Afurika izo na zo zikomotse muri Yemen. Ubu zimaze kurya ibihingwa muri leta nyinshi mu zigize Ubuhinde.

Ejo ku wa gatandatu, Gopal Rai, Minisitiri w’ibidukikije i Delhi, yasabye abategetsi b’uturere two mu majyepfo no mu burengerazuba bw’uwo mujyi kuguma bari maso cyane, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Times of India.

Abatuye mu karere ka Gurgaon basabwe guteza urusaku rwinshi bakubita ku bikoresho birangira nk’amasafuriya cyangwa ingoma mu kwirukana izo nzige.

Ibiro ntaramakuru ANI bitangaza ko abapilote bava cyangwa berekeza ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Delhi, gihana imbibi n’akarere ka Gurgaon, basabwe kwigengesera kurushaho.

KL Gurjar, umutegetsi ukora muri minisiteri y’ubuhinzi, yavuze ko bisa nkaho izo nzige ziri kwerekeza mu mujyi wa Palwal uri mu majyepfo ya Delhi.

Mu gihe zidahagaritswe, izi nzige zo mu butayu zangiza imyaka mu mirima zikaba zishobora guteza inzara.

Nkuko bitangazwa n’umuryango w’abibumbye (ONU/UN), izi nzige ziriho ubu zaturutse mu gihe cy’imiyaga myinshi yo mu mwaka wa 2018-2019, yateje imvura nyinshi mu karere k’umwigimbakirwa wo mu Barabu (Arabian Peninsula).

ONU ivuga ko ibyo byatumye habaho nibura imiryango itatu y’inzige "yakuze mu buryo budasanzwe" ntibimenyekane.

Izo nzige ubu zimaze kugera mu bice bimwe by’Afurika y’uburasirazuba, mu karere k’uburasirazuba bwo hagati no muri Aziya y’amajyepfo.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo