Yifashe ‘selfie’ ari kumwe n’umwicanyi wamwishe amufashe no ku ngufu

Olga Emelyanova w’imyaka 28 yamenyaniye na Rasim Sadykov w’imyaka 30 kuri rumwe mu mbuga zishakirwaho abakunzi. Nyuma yo kuganira iminsi myinshi bakoresheje internet, Olga yemeye guhura na Rasim imbonankubone.

Rasim yagiye gufata Olga mu aho yari atuye amujyana mu cyaro cya Salavat giherereye mu Majyepfo y’Uburusiya. Niho aba bombi bari basohokeye.

Ubwo Olga yari mu modoka ya Rassim ,yifashe ifoto bari kumwe (Selfie), ahita ayoherereza musaza we, amwandikira amubwira ko hari ahantu bamujyanye.

Nyuma nibwo haje kuvuka ikibazo. Rassim yashatse gukorana imibonano mpuzabitsina na Olga, undi arabyanga. Nyuma yo kuzabiranwa n’uburakari, Rassim yashatse gufata ku ngufu Olga, nyuma aza kumwica amunigishije ikariso Olga yari yambaye. Umurambo wa Olga, Rassim yawujugunye mu bihuru.

Ifoto ya ‘Selfie’ Olga yari yohereje niyo yatumye umwicanyi amenyekana byihuse ndetse ahita atabwa muri yombi. Yemereye abapolisi icyaha yakoze,kuri ubu akaba afunzwe by’agateganyo mbere y’uko aburanishwa. Olga witabye Imana, yasize abana 2.

Olga Emelyanova wishwe n’uwo bamenyaniye ku rubuga rushakirwaho abakunzi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo