Yakize Covid-19 ku myaka 113

Umukecuru w’imyaka 113 bivugwa ko ariwe muntu mukuru muri Espagne , yakize iki cyorezo yari amaze iminsi arwaye nk’uko abategetsi babitangaza.

Maria Branyas bamusanzemo iyi ndwara nyuma gato y’uko iki gihugu kinjiye mu bihe bidasanzwe byo guhagarika ibikorwa byose mu gihugu.

Nyuma y’ibyumweru ari mu kato, Maria yarakize, yagize ibimenyetso bimwe na bimwe nabwo byoroheje by’iyi virus.

Ibi bivuze ko uyu mugore yabayeho no mu gihe cy’icyorezo cy’ibicurane kibasiye isi mu 1918-19, mu ntambara y’imbere muri Espagne mu 1936-39 ndetse akaba arokotse na coronavirus.

Umukobwa we yatangaje kuri Twitter ko nyina ubu ameze neza.

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko Maria yavukiye muri Mexico mu 1907 ajya kuba muri Amerika n’umuryango we akiri umwana, mu ntambara ya mbere y’isi nibwo yaje kuba muri Espagne muri Catalan azanye na se wari umunyamakuru w’umusipanyole.

Yareze abana batatu umwe muri bo aherutse kuzuza imyaka 86 afite abuzukuru 11 umukuru muri bo afite imyaka 60 afite n’abuzukuruza 13.

Umwaka ushize yabwiye ikinyamakuru La Vanguaridia ati: "Nta kintu nakoze nabayeho gusa".

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo