Wari uziko nyuma yo kubyara abagore bagira ikirenge kirekire ?

Umugore abyaye imbyaro ya mbere, agira ikirenge kirekire nyuma yo kubyara, ku buryo buhoraho, ibi bikaba biterwa nuko kuri bamwe haba haranabayeho kubyimba ibirenge, byamara kubyimbuka bikaba birebire.

Amakuru atangazwa n’urubuga Femmezoom, avuga ko ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke zo muri Kaminuza ya Iowa mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bukorewe ku birenge by’abagore 49 batwite, bugakorwa na nyuma y’amezi atanu nyuma yo kubyara bwagaragaje ko ibirenge byabo byabaye birebire kuruta uko byari bisazwe. Ni ubushakashatsi bwananditswe muri American Journal of Physical Medicine and Rehabilitation.

Ingano y’ikirenge cy’aba bakorewe ho ubushashatsi yiyongereye ho milimetero 2 kugeza kuri milimetero 10, nkubo abari hagati ya 60 na 70% by’abagore bakoreweho ubushashatsi babitangaje.

Izi mpuguke zikaba zivuga ko uku guhinduka kutaba ku kirenge gusa, ko hari n’ibindi bice bitandukanye by’umugore bigaragaza impinduka nyuma yo kubyara, birimo igituza (amabere) hamwe n’ikibuno, ibi bikaba biterwa no kwiyongera kw’imisemburo (hormones).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo