Wari uzi ko kuba icyamamare byigwa ?

Ikinyejana cya 21 cyaranzwe ahanini n’ubuvumbuzi bukomeye muby’ikoranabuhanga cyane cyane ukwiyongera kw’imbuga nkoranyambaga. Uko izo mbuga zigenda zirushaho kuba serivise z’ibanze mu buzima bwa buri munsi bw’abantu ni nako zirushaho kuzamura irari rya benshi ryo gushaka kwamamara no kuba ibyamamare.

Ib’inkwakuzi baraziyobotse bakora ibyo bashoboye byose ngo bamamare bamwe biremera abandi biranga. Hari n’abo byemeye nyuma biranga barazima.

Icyo benshi tutitayeho ni ukumenya ubumenyi n’amayeri ibyamamare ku isi bikoresha kugirango bigere ku gasongero k’ubwamamare ahubwo abenshi twibwira ko kwamamara bivukanwa kandi byahe byo kajya ko byigwa kandi buri wese yabimenya.

Ibyamamare biba mu nzego zose z’ubuzima si abanyamuziki gusa n’abanyapolitike. Ahantu hose mu ngeri zose z’abantu habamo ibyamamamare benshi babona amarangamutima atandukanye akabyuka.

Reka twifashishe igitabo cyitwa 48 Laws of Power cya Robert Greene, itegeko rya 6 maze tubive imuzi uko abantu baba ibyamamare.

Umuntu ahinduka icyamamare ate ?

Ushaka kuba icyamamare wese mbere na mbere asabwa gushaka ikintu akora gisanzwe runaka mu buryo budasanzwe gihuzwa n’izina rye. Ku buryo utekereje icyo kintu ahita amutekereza. Bamwe bihuza n’ibihugu, abandi bakihuza n’imbuga nkoranyambaga, abandi siporo n’ibindi byinshi.

Ugitangira gushaka kuba icyamamare kandi ntiyita ku kureba ngo ndavugwa neza cyangwa nabi ahubwo yita ku kuvugwa kuko byaba byiza ko wavugwa nabi ndetse ukananengwa aho kutavugwa na mba. Kuko izina ridafite ibigwi ari nk’umuriro utagira ibishashi.

Iyo ugitangira rero uri mu cyiciro cyo hasi ugomba no kwihandagaza ukibasira abakomeye bafite aho bageze gusa ukabikora mu buryo bwuzuyemo gushishoza ku buryo rubanda bakikumenya kubera kwibasira abo bazi uzagenda ubaha ibindi bitari ukwiyenza.

Iyo har’imbaga runaka rero umaze kwigarurira uba usabwa guharanira ko amaso y’iyo mbaga ahora akureba kandi ntarambirwe, ukabahora mu bitekerezo. Kuko kukurambirwa cyangwa guhugira ku bandi niko guhomba kwawe.

Imbaga igukurikira uyisigasira ute?

Icyambere nk’icyamamare ugomba kuzirikana ni uko twe abantu icyo tubonye kenshi gihita gihinduka ibisanzwe kuri twe nticyongere no kudukurura.

Rero nk’icyamamare uba usabwa guhorana inkuru zitandukanye zigomba guhora zikuvugwaho. Izo nkuru kandi zikaba zuzuyemo ibintu bibyutsa amarangamutima mu bantu yaba ay’umujinya, impuhwe, urujijo n’andi yose.

Ugomba guharanira ko ntawe umenya icyo ejo uzakora; niba bari bakumenyereye mu bintu runaka ejo ukabatungura ugahindura ukaba wanakora ibisobanye n’ibyo usanzwe ukora kuko uwamaze gutahura icyo ejo uzakora yumva ko ntacyo umurusha kandi kugirango kanaka agufate nk’icyamamare anakwamamaze ar’uko aba yiyumvamo ko hari byinshi birenze umurusha.

Ntugomba gushyira hanze amakuru agendanye n’ubuzima bwawe bwose. Ugomba kugira ibyo uhisha bituma abantu bamwe bibaza ibi na biriya kuko urujijo nirwo rusembura amatsiko mu bantu.

Nk’icyamamare zirikana ibi:

Ntawe uvuka azaba cyangwa ar’icyamamare birigwa kandi ukabikorera.

Iyo ugitangira gushaka uko waba icyamamare ntureba inzira nziza cyangwa imbi ahubwo ureba igituma rubanda bakureba bakakuvugaho kuko ikitarabonwa cyangwa ikitazwi gifatwa nk’ikitabaho.

Abantu bakururwa n’ibyo batabasha gusobanukirwa neza kandi bisa nk’amayobera.

Byiza ko bakujora cyangwa bakagutuka aho kutavugwa na mba.

Ugomba kwirinda ko ibyo ukora biba akamenyero kuri rubanda bagukurikirana. Kuko uzi icyo ejo uzakora aba yumva agufiteho ubushobozi.

Ibindi kuri iyi ngingo ni mu gice cya kabiri cyayo.


RUGABA Yvan

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo