Wari uzi ko bimwe mu bihumyo ari uburozi bukomeye ku mubiri w’umuntu?

Nubwo ibihumyo ari ibimera bifitiye akamaro kanini umubiri ariko hari n’ibindi bigira uburozi bukomeye bisa neza n’ibyo dusanzwe turya, bimera hafi yabyo kuburyo bigoye kubitandukanya.

Akamaro k’ibihumyo biribwa

Ibihumyo ni bimwe mu biribwa bibitse intungamubiri nyinshi zifitiye umubiri wacu akamaro gatangaje. Bibitse vitamine n’indi myunyu ngugu bifitiye umubiri akamaro cyane cyane vitamine B ituma imitsi n’imikaya y’umubiri bikora neza .
Ni na kimwe mu biribwa bike bigira vitamine D ituma umubiri wirinda indwara ya diyabete na zimwe muri kanseri. Bigaburira umubiri poroteyine zihagije ku buryo ubu bifite akabyiniriro k’inyama zikomoka ku bimera’viande vegetale’. Ibihumyo ni ikiribwa cyongera ubudahangarwa bw’umubiri ndetse ni cyiza mu kwirinda umuvuduko w’amaraso aho bigabanya ibinure bibi mu mubiri (bad cholesterol),birimo intungamubiri ya seleniyumu n’izindi ntungamubiri nyinshi zituma uruhu n’umusatsi bisa neza.

Ibi ni ibihumyo biribwa(champignons comestibles). Ariko nanone iruhande y’ibi bihumyo hamera ubundi bwoko bw’ibihumyo bitaribwa by’uburozi bizwi ku izina ry’ibiyegeyege ndetse no kubitandukanya bikagora bamwe na bamwe. Bimwe muri ibi bihumyo bizwi mu mazina nka amanite phalloides(soma “amanite faroyide”) ndetse amanite muscaria(soma “amanite misikariya”).Ibibihumyo bisohora uburozi nka muscarine, halloidine n’ubundi,…

Akenshi ibi bihumyo bikora uburozi ahanini kuko biba bicumbikiye bumwe mu butare(elements chimiques) nka plomb,cadmium,…uburozi bukomeye ku mubiri w’umuntu.

Ibihumyo bibitse uburozi akenshi biba bifite amabara menshi ndetse n’ishusho(shape) bidasanzwe.

Buri mwaka ku isi imfu nyinshi zituruka ku kurya bene ibi bihumyo. Amateka atwereka ko hari abantu bakomeye ku isi bagiye bahitanwa n’ibi bihumyo ,twavugamo: papa clement wa VII,Umwami w’abaromani Charles wa VI,….
Umuntu wahumanyijwe n’ibi bihumyo arangwa n’iki?

Muri rusange umuntu agaragara afite
 Iseseme ndetse akanaruka cyane,
 Kubira ibyuya, ukugira isereri,umurwayi atangira kumagara kubera gutakaza amazi menshi
 Ibibazo by’ubuhumekero harimo no kubyimba kw’ibihaha
 Guhitwa cyane
 Kuboneka kw’amaraso mu mpiswi cyangwa mu birutsi
 Kuribwa umutwe, guta ubwenge ndetse no guhahamuka
 Igabanuka ry’isukari mu mubiri
 Kujya muri koma
 Igabanuka ry ‘uturemangingo tw’amaraso (globules rouges=Hemolyse)

Ibyinshi muri ibi bimenyetso biboneka mu masaha 2 nyuma yo kurya ibi bihumyo. Ibi bihumyo byangiza mu buryo bukomeye umwijima n’impyiko z’umaze kubirya.

Ni gute umuntu yakwirinda ubu burozi?

Ni byiza ko mbere yo kurya ibihumyo, bibanza gupimwa n’inzobere, arizo zifite ubushobozi byo gutandukanya ibifite uburozi ndetse n’ibiribwa.

Ubutabazi ku muntu wariye ibihumyo bifite uburozi

Iyo umuntu yatangiye kugaragaza ibimenyetso ,bivuze ko uburozi buba bwamaze kugera mu maraso ari nayo abutembereza umubiri wose. Uburyo bwo kurutsa uwahumanye nta musaruro buba bugitanze. Ni byiza guhamagara imbangukiragutabara cyangwa mukamugeza kwa muganga byihutirwa.
Kwa muganga umurwayi ahabwa imiti ihangana n’uburozi(antidote)ndetse akanavurwa ibimenyetso agaragaza byatewe n’uburozi.

Abantu bagera ku gigero cya 50% babasha gukira iyo bakorewe ubutabazi bihuse.
Ubuzima buzira umuze ku badukurikirana mwese turabakunda. Ku gitekerezo cyangwa ibindi bisobanuro twandikire ahabugenewe cyangwa ucishe kuri e-mail [email protected]

By Phn N. Marcelo Baudouin

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo