Uwahoze akorera CIA yarezwe kuba maneko w’Ubushinwa

Uwahoze akorera urwego rw’Amerika rw’ubutasi bwo mu mahanga rwa CIA yatawe muri yombi aregwa ubufatanyacyaha na mwenewabo, na we wakoreraga CIA, mu kunekera Ubushinwa.

Alexander Yuk Ching Ma w’imyaka 67 y’amavuko, yatawe muri yombi ku wa gatanu aregwa gukora ubutasi, nkuko ibiro by’ubutabera by’Amerika byabivuze.

Ashinjwa kumena amabanga ajyanye n’amakuru y’igisirikare cy’Amerika akayaha abategetsi bo mu rwego rw’ubutasi rw’Ubushinwa.

Uku ni ko gutabwa muri yombi kujyanye n’ubutasi kubayeho kwa vuba aha, muri iki gihe ubushyamirane hagati y’Amerika n’Ubushinwa buri kwiyongera.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa kabiri Bwana Ching Ma agezwa mu rukiko. Mu gihe icyaha cyaba kimuhamye, igihano cyo hejuru ashobora guhabwa ni ugufungwa burundu.

Bwana Ching Ma ni Umunyamerika wahawe ubwenegihugu bw’iki gihugu, wavukiye muri Hong Kong. Yatangiye gukorera CIA mu 1982.

Abashinjacyaha bavuze ko nyuma y’imyaka irindwi atangiye gukorera CIA yayivuyemo, ajya gukorera mu mujyi wa Shanghai mu Bushinwa, mbere yo kwerekeza muri leta ya Hawaii muri Amerika mu 2001.

Bashinja Bwana Ma n’uwo mwenewabo (bafitanye isano) kunekera Ubushinwa mu gihe cy’imyaka 10, mu mugambi watangiriye mu nama zabereye muri Hong Kong mu kwezi kwa gatatu mu mwaka wa 2001.

Aba bombi bahoze bakorera CIA bashinjwa gutanga amakuru ajyanye n"abakozi ba CIA, ibikorwa, n’uburyo bwayo bwo guhishira itumanaho", bakayaha urwego rw’ubutasi rw’Ubushinwa.

Igice kimwe cy’inama yabo muri Hong Kong cyafashwe mu mashusho, kigaragaza Bwana Ma abara amadolari y’Amerika 50,000 nk’igihembo ku mabanga bameneye ubutasi bw’Ubushinwa, nkuko itangazo ry’ubushinjacyaha ribivuga.

Ubwo yabaga muri leta ya Hawaii, impapuro z’urukiko zivuga ko yahise ashaka gukorera urwego rw’ubutasi bw’imbere muri Amerika rwa FBI ngo abone uko agera ku mabanga ya leta y’Amerika nayo yo guha Ubushinwa.

Mu mwaka wa 2004, yahawe akazi n’ibiro bya FBI byo mu mujyi wa Honolulu muri Hawaii, nk’umuntu utera ibiraka mu bijyanye n’ubumenyi bw’indimi. Ashinjwa kuhiba inyandiko zanditseho ko ari iz’ibanga.

Ntibizwi impamvu byafashe igihe kirekire ngo Bwana Ma atabwe muri yombi.

Uwo mwenewabo wundi utatangajwe izina - abashinjacyaha bavuga ko yafatanyije icyaha na Bwana Ma - kuri ubu we afite imyaka 85 y’amavuko.

Na we ni Umunyamerika wahawe ubwenegihugu, wavukiye mu mujyi wa Shanghai mu Bushinwa.

Inyandiko z’urukiko zivuga ko abashinjacyaha batari gushaka ko ashyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi muri iki gihe kuko arwaye "indwara igeze kure kandi ica intege z’umubiri n’iz’imitekerereze".

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo