Utuntu n’utundi utari uzi kuri gatanya

Gutandukana hagati y’abashakanye ni ikintu kigoye kandi kivuna. Ibikurikira ni ibintu 17 byerekeye gatanya ushobora kuba utarigeze uyibwirwaho.

1.Ubushakashatsi bwakorewe ku banyamerika n’Abanyamerikakazi bari hagati y’imyaka 15 na 44, bwagaragaje ko abantu babana mbere y’uko basezerana byemewe n’amategeko aribo baba bafite ibyago byinshi byo gutandukana.

2.Ubutane mu gihugu cy’Ubuhinde ni bwo buke ugereranyije n’ibindi bihugu byo ku mugabane wa Aziya.

3.Mu gihe uwatandukanye n’uwo bashakanye yongeye gushaka, ngo ibyango byinshi ni uko yakongera gutandukana n’uwo baba barushinze bwa kabiri ahanini bitewe n’igikomere aba yaragize bwa mbere ashaka.

4.Philippine nicyo gihugu cyonyine ku isi aho gatanya itemewe n’amategeko.

5. Mu bushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza, 50% by’abantu batandukanye n’abo bashakanye bicuza icyemezo bafashe.

6. Muri 2012, umugore w’umutaliyanikazi yatse gatanya kuko umugabo we yazanye nyina mu rugo rwabo kandi bari bakiri mu kwezi kwa buki.

7.Ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Alberta, bwagaragaje ko abana b’ababyeyi batandukanye bacikiriza amashuri.

8. Muri Amerika, abagore bamara nibura imyaka 3,1 mbere yo kongera gushaka bwa kabiri, naho abagabo bo bakamara igera kuri 3,3.

9. Abashakanye , aho umugore aba arusha umugabo imyaka 2 cyangwa irenzeho, ngo baba bafite ibyago byo gutandukana ku kigero cya 53% kurusha ababana umugabo arusha umugore iyo myaka.

10. Abashakashatsi batangaza ko abagabo biyahura cyane kurusha abagore nyuma yo gutandukana. Ikindi ni uko agahinda kadasanzwe bagira ndetse n’ibibazo by’umutima biba byikubye inshuro 2 ugereranyije n’abagore.

11. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kimwe cya gatatu cya gatanya zakwa n’abagore.

12. Mu butaliyani, kimwe cya kabiri cy’abaka gatanya ngo babiterwa n’ibibazo baba baragiranye n’abo bashakanye biturutse ku ikoreshwa rya Whatsapp.

13. Ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko mu gihe hari umwe mu bashakanye unywa itabi, gutandukana kwabo kuba gufite ijanisha riri hagati ya 75 % na 91 %.

14. Muri 2011, umugabo w’Umutaliyani wari ufite imyaka 99 yasabye gatanya n’umugore we wari ufite imyaka 96 nyuma y’imyaka 60 bari bamaze barushinze. Byatewe n’uko uwo mugore ngo yigeze kumuca inyuma muri 1940.

15. Abashakanye bafite abana, gutandukana kwabo kuri ku kigero cyo hasi ariko ngo iyo babyaranye impanga cyangwa abana 3 icyarimwe, itandukana ryabo riba rifite ikigero cyo hejuru.

16. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu b’ababyinnyi aribo batana cyane ku ijanisha rya 43,05 %. Abakora mu kabari (barmans) nibo bafata umwanya wa kabiri ku ijanisha rya 38,4 % naho abakora umwuga wa massage bagafata umwanya wa 3 ku kigero cya 38,2 %.

17.Abashakanye baba bafitanye ibibazo by’amafaranga ngo nibo ahanini baba bafite ibyago byinshi byo gutana.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Jado

    ewana njye na madamu wanjye anyaga mumyenda yanjye mungirinama

    - 21/02/2020 - 20:50
Tanga Igitekerezo