Mu mujyi wa Honolulu, abambuka umuhanda bandika cyangwa basoma ubutumwa kuri telefone bazajya bacibwa amande

Honolulu wabaye Umujyi wa mbere wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika washyizeho amande azajya acibwa abantu bambuka umuhanda bari kwandika ubutumwa kuri telefone ngendanwa cyangwa se bari kubusoma.

Honolulu niwo murwa mukuru wa Leta ya Hawaï yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukaba n’umujyi munini muri iyo Leta. Muri uwo Mujyi kwambuka umuhanda ugira ibyo ukorera kuri telefone, uzajya ucibwa amande ashobora kurenga amadorali ya Amerika 35 (29.400 FRW).

The New York Times itangaza ko ishyirwaho cy’icyo gihano ryasinywe muri Nyakanga uyu mwaka n’umukuru w’Umujyi wa Honolulu, Kirk Caldwell.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2017 nibwo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa. Guhera uyu munsi nta mugenzi wemerewe kwambuka umuhanda areba kuri telefone cyangwa ikindi cyuma cy’ikoranabuhanga. Kuvugira kuri telefone ariko byo biremewe igihe umuntu yambuka acungana n’ibinyabiziga.

Abakuriye Umujyi wa Honolulu batangaje ko gufata iki cyemezo ari ukurengera abagenzi ndetse no mu rwego rwo kubabungabungira umutekano.

Umwaka ushize , muri Amerika , abagenzi 6000 bishwe n’imodoka. Uyu ni umubare wiyongereye cyane ugereranyije n’umwaka wa 2015 na 2014 nkuko bitangazwa n’ ishyirahamwe ry’Abaguverineri b’amaleta bashinzwe umutekano w’ibinyabiziga, GHSA.

Ishyirahamwe rya GHSA ritangaza ko kuba imibare y’abagenzi bahitanwa n’imodoka ku mihand irushaho kuzamuka ngo biterwa n’izamuka ry’ikoreshwa cyane rya telefone zo mu bwoko bwa ‘smartphones’.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo