Umuvugabutumwa w’umunyamerika yakatiwe kubera gusambanya abana muri Kenya

Umugabo w’umunyamerika yakatiwe gufungwa imyaka irenga 15 kubera ihohotera rishingiye ku gitsinda ku bakobwa batarageza imyaka y’ubukure mu kigo cy’impfubyi muri Kenya.

Gregory Dow umuvugabutumwa w’umukiristu mu 2008 we n’umugore we nibwo bashinze icyo kigo cy’impfubyi.

Umukozi wa FBI witwa Michael Driscoll yavuze ko "Gregory Dow yari ikurura cyambaye uruhu rw’intama".

Umwaka ushize mu rukiko rwo muri Amerika, Gregory yemeye ibyaha bine bigendanye no gusambanya no guhohotera umwana utageze imyaka y’ubukure mu kindi gihugu.

Ikigo yashinze muri Kenya, cyafashwaga n’amatorero y’i Lancaster muri leta ya Pennsylvania muri Amerika, cyakoze kugeza mu 2017 ubwo Gregory Dow yahungaga.

FBI yahereye ku makuru yahawe maze mu kwezi kwa karindwi 2019 agezwa mu rukiko.

Umunyakenyakazi uba muri Amerika niwe wahaye FBI amakuru ubwo yari avuye iwabo hafi y’icyo kigo cy’impfubyi kwita ku mubyeyi we, nk’uko bivugwa na Washington Post.

Iki kinyamakuru kivuga ko Margaret Ruto yasanze umudugudu w’iwabo "ufite umujinya" nyuma y’uko abakobwa babiri, b’imyaka 12 na 14, bahunze icyo kigo kubera guhohoterwa.

Yahise "akora iperereza" maze we ubwe yegeranya ubuhamya bw’abakobwa bahohotewe.

’Uruhare’ rw’umugore w’uregwa
Ishingiye ku makuru yatanzwe na Madamu Ruto, FBI yemeje ko Dow yasambanyije abana b’abakobwa nibura bane hagati ya 2013 na 2017.

Nyuma y’umwanzuro w’urukiko ku biregwa Gregory Dow, mu itangazo ryasohowe n’Umushinjacyaha wa Amerika yagize ati: "Babiri muri abo bakobwa bari bafite imyaka 11 gusa ubwo batangiraga guhohoterwa.

"Yewe n’umugore w’uregwa yatwaraga abahohotewe kwa muganga kubatera mu maboko udukoresho tubarinda gutwita, bigafasha Dow gukora ibyaha adafite ubwoba bwo kubatera inda".

Dow yari asanzwe azwiho ihohotera rishingiye ku gitsina na mbere yo gushinga ikigo cy’impfubyi muri Kenya.

Mu 1996 yemeye icyaha cyo kugerageza gufata ku ngufu, agihanishwaho imyaka ibiri y’igifungo gisubitse ndetse ashyirwa ku rutonde rw’abahamwe n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo