Umunyeshuri yakatiwe gufungwa imyaka 2 azira kwihambira ku mudepite

Brian Isiko , umunyeshuri ukomoka muri Uganda yakatiwe gufungwa imyaka 2 y’igifungo nyuma y’uko yiyemereye ko yakunze birenze urugero umudepite wo muri Kabalore witwa Sylvia Rwabwoogo, akamutesha umutwe ndetse akanyuzamo akajya amutera n’ubwoba.

Sylvia Rwabwoogo aracyari umukobwa . Brian Isiko wamukunze urudashoboka afite imyaka 25. Yigaga mu ishami rya YMCA i Jinja. Yafunzwe kubera gutera ubwoba Sylvia Rwabwoogo akoresheje ikoranabuhanga (cybercriminalité et de communication offensante).

Brian Isiko, ngo yajyaga yoherereza ubutumwa bugufi Sylvia Rwabwoogo bugendanye n’urukundo rudanzwe yamukunze. Ibyo byose Brian yabikoraga atarabona imbonankubone Rwabwoogo.

Rwabwoogo yabwiye urukiko ko yatangiye guhamagarwa na Brian mu kwezi k’Ugushyingo 2017 ndetse agakunda kumwoherereza ubutumwa bugufi bwinshi harimo n’ubumutera ubwoba.

Bumwe muri ubwo butumwa bwagiraga buti " Ndagukunda cyane kandi ndashaka kukurinda. Urukundo rwanjye ni urwawe kandi kuba ntamuntu ukwitaho, njye nzabikora. Namenye ko uri mu bibazo bikomeye."

Rwabwoogo yongeyeho ko umunsi umwe Brian yamwoherereje ubutumwa amubwira ko ijoro ryose atasinziriye kubera kurara amutekereza.

Tariki 11 Kamena 2018 nibwo Brian yatawe muri yombi nyuma y’uko Rwabwoogo amusabye ko bahura ariko Polisi ikaba yari yamusezeranyije kuza kumuba hafi.
Rwabwoogo yatangaje ko ibyo yakorewe na Brian ari ihohoterwa ryo mu ntekerezo no kumutesha umutwe.

Ubwo yacaga urubanza, Kamasanyu, yavuze ko abagabo bakomeza gutesha agaciro abagore ndetse no kutabubaha ari nayo mpamvu Brian yakomeje gutesha umutwe Rwabwogo.

Uganda Online dukesha iyi nkuru itangaza ko igitangaje ari uko ubwo Brian yakatirwaga , yagaragazaga kumwenyura asekera Rwabwoogo.

Sylvia Rwabwoogo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo