Umukobwa wa Trump yaba yarabengutswe Minisitiri w’intebe wa Canada?

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo Perezida Trump yakiriye Justin Trudeau, Minisitiri w’intebe wa Canada muri White House ari kumwe n’umukobwa we Ivanka Trump. Urugendo rw’uyu muyobozi rusa naho Ivanka atazarwibagirwa , ndetse kugeza ubu abakoresha imbuga nkoranyambaga barugize ikiganiro.

Hari ku wa mbere tariki 13 Gashyantare 2017 ubwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yakiraga Justin Trudeau. Ku murongo w’ibyigwa hagombaga kuganirwa ku buryo abagore ba rwiyemezamirimo nabo bagomba guhabwa umwanya mu buyobozi bw’amakompanyi, bakabasha gufata ibyemezo byateza ubukungu imbere.

Icyabaye inkuru y’umunsi si uburyo ibiganiro byabaye ingirakamaro cyangwa se imyanzuro yabivuyemo ahubwo akana ko mu jisho umukobwa wa Trump yarebanaga na Minisitiri w’intebe wa Canada nibyo nanubu bikigarukwaho n’abantu benshi ahanini babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo ibiganiro byajyaga gutangira, Justin Trudeau yatunganyije intebe ya Ivanka Trump ngo yicare. Ibyakurikiyeho ni inseko no kurebana akana ko mu jisho hagati yabo bombi nk’uko ikinyamakuru Glamour Paris cyabitangaje mu nkuru ifite umutwe ugira uti ‘Le gros crush d’Ivanka Trump pour Justin Trudeau’ yo ku wa 15 Gashyantare 2017.

Nyuma yo gufata ifoto y’urwibutso , Ivanka Trump yicaye, aba bayobozi bandi bamuhagaze iruhande, uyu mukobwa wa Trump yahise ayishyira ku mbuga nkoranyambaga ze maze yongeraho amagambo agira ati “ Cyari ikiganiro cyiza n’abayobozi 2 b’isi ku ruhare rw’abagore mu gufata ibyemezo mu miyoborere.”
Ubwo yari akimara gushyiraho iyi foto ku wa mbere w’iki cyumweru, yahise ikundwa n’abagera kuri 356.000 kuri konti ye ya facebook, 241.530 kuri konti ye ya Instagram ndetse n’ibihumbi 60.000 kuri Twiiter. Nyuma yaho nibwo abantu bagiye bashyiraho amafoto agaragaza akana ko mu jisho Ivanka yarebanaga na Trudeau.

Wabaye umunsi mwiza kuri Ivanka

Ikinyamakuru Glamour gisoza inkuru yacyo cyibaza kiti ‘Ivanka Trump et Justin Trudeau les Roméo et Juliette des temps modernes ? tugenekereje mu Kinyarwanda bibazaga bagira bati ‘Ivanka Trump na Justin Trudeau baba aribo Roméo na Juliette bo mu gihe tugezemo?

Ivanka Trump ni umukobwa wa Donald Trump. Afite imyaka 35.Yamubyaranye na Ivana Trump. Ni rwiyemezamirimo ariko yahoze yerekana imideli. Yashakanye na Jared Kushner muri 2009.Bafitanye abana 3: Arabella Rose Kushner, Joseph Frederick Kushner na Theodore James Kushner.

Justin Trudeau ni Minisitiri w’intebe wa Canada kuva muri 2005. Afite imyaka 45. Yashakanye na Sophie Grégoire muri 2005. Bafitanye abana 3:Ella-Grace Margaret Trudeau, Xavier James Trudeau na Hadrien Trudeau.

Bijya gutangira....Trudeau yatunganyirije intebe Ivanka

Icyakurikiyeho ni inseko no kurebana akana ko mu jisho

Kuri twitter ni ibicika...uyu mu magambo ye aragira ati ’ Ishakire umuntu uzajya akureba nk’uko Ivanka ari kureba Trudeau’

Trudeau na we yanyuzagamo akamureba gutya

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
Tanga Igitekerezo