Umugore yafotowe atuka Perezida Trump, bamwe bamukurira ingofero

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika afite akamenyero ko kugenda asuhuzanya n’abaturage aho aba abanyuzeho mu nzira ari mu modoka. Umugore umwe we yakoze ibitandukanye n’iby’abandi, atuka Perezida Trump ubwo imodoka ze zari zimunyuzeho ari ku igare.

Hari ku wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2017 ubwo mugore yafotorwaga atuka Perezida Trump akoresheje urutoki rwa musumbazose yazamuye ubwo imodoka ziherekeza Trump zamunyuragaho zivuye kuri Trump National Golf Club ku nkengero z’umugezi wa Potomac mu nkengero za Washington DC. Ibyo yabikoraga imodoka ziherekeza Trump zikiri kure, ndetse akomeza kubikora ubwo zamugeraga iruhande nkuko ikinyamakuru The Guardian dukesha iyi nkuru kibitangaza. Ntabwo higeze hatangazwa impamvu yateye uwo mugore gutuka umukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ifoto y’uwo mugore ikomeje gukwirakwira ku mbugankoranyambaga aho bamwe bamushimira igikorwa yakoze bamwe ndetse ntibatinye kumwita intwari kubwo gutinyuka kugaragaza amarangamutima ye agatuka Perezida Trump.

Bifashishije imbuga nkoranyambaga, bamwe bashimye umugore watutse Trump

Obama akiri ku butegetsi, Trump yakunze kumunenga ko akunda kumara umunsi wose akina umukino wa Golf nyamara Amerika ifite ibibazo byinshi byo kwitabwaho. Raporo iheruka gusohoka igaragaza ko impera z’ibyumeru 4 bikurikirana Trump yabimaze na we ari kwikinira Golf ku kibuga cye giherereye i Virginia akaba ayikina inshuro nyinshi kurusha Obama yahoze anenga.

Muri 2014, Trump yanengaga Obama gukunda gukina umukino wa Golf aho kwita ku bibazo Amerika ifite ariko ubu niwe usigaye ayikina kenshi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    Nukubaha abaganza uko bari kose

    - 30/10/2017 - 06:40
Tanga Igitekerezo