Umugore wa Perezida wa Ghana yemeye gusubiza amafaranga yagenerwaga

Umugore wa Perezida wa Ghana yemeye gusubiza amafaranga yagenerwaga kuva umugabo we yagera ku butegetsi mu 2017, nyuma y’uburakari bw’abaturage bujyanye n’imishahara.

Rebecca Akufo-Addo yanavuze ko atazemera guhabwa umushahara wari uherutse kwemezwa n’inteko ishingamategeko y’iki gihugu.

Mu itangazo yasohoye, yavuze ko yafashe icyemezo cyo "gusubiza amafaranga yose yarishywe nk’ayo kwifashisha" agera ku ma-cedi (akoreshwa muri Ghana) 899,097, aya agera kuri miliyoni 151 mu mafaranga y’u Rwanda.

Yavuze ko atari yasabye guhabwa ayo mafaranga kandi ko "yakiriye gusa ayari ahari ajyanye n’urwego arimo, nubwo rutemewe nk’umwanya w’ubutegetsi".

Madamu Rebecca yavuze ko yafashe icyemezo cyo gusubiza ayo mafaranga kubera "ibitekerezo bibi cyane, hamwe na hamwe asanga biteye ishozi, by’abashaka kumugaragaza nk’umugore wamunzwe na ruswa, ushyize imbere inyungu ze gusa kandi wireba we wenyine atita ku bibazo by’Umunya-Ghana uciriritse".

Mu cyumweru gishize, Abanya-Ghana bamwe bagaragaje uburakari batewe n’icyemezo cy’abadepite cyo kwemeza imishahara igenewe umugore wa Perezida n’umugore wa Visi Perezida, kubera uruhare bagira mu kuba hafi abagabo babo.

Bari bitezwe guhabwa umushahara wa buri kwezi ungana n’amadolari y’Amerika hafi 3,500 (agera hafi kuri miliyoni 3,5 y’u Rwanda). Aya angana n’umushahara w’abaminisitiri muri iki gihugu.

Ni nyuma yuko mu 2019 akanama ko mu nteko ishingamategeko kari kasabye ko bahabwa uwo mushahara.

Hashize imyaka umugore wa Perezida n’umugore wa Visi Perezida bahabwa amafaranga yo kwifashisha, bijyanye n’ibindi bagenerwa nk’abagore b’abategetsi.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo