Umugabo w’Umwongereza ni umwe mu baherutse gupfira ku gasongero k’umusozi Everest

Umugabo ukomoka mu Bwongereza yapfuye ku wa gatandatu tariki 25 Gicurasi 2019 hashize iminota ageze ku gasongero k’umusozi wa Everest wa mbere mu burebure ku isi. Ubu abantu 10 bose hamwe bakaba bamaze gupfira ku gasongero kawo muri iki gihe cyo kuwurira uyu mwaka.

Amakuru dukesha BBC avuga ko Robin Haynes Fisher w’imyaka 44 y’amavuko yafashwe n’uburwayi ubwo yarimo kumanuka ava ku gasongero k’uyu musozi.

Umugabo ukomoka muri Ireland witwa Kevin Hynes w’imyaka 56 y’amavuko, na we yapfiriye kuri Everest ku wa gatanu w’icyumweru gishize.

Igihugu cya Nepali kirimo uyu musozi, kirikwibazwaho cyane kubera impushya 381 - za mbere nyinshi gitanze - cyatanze ku basura uyu musozi muri ki gihe cy’itumba, rumwe rumwe rugurwa ibihumbi 11 by’amadolari y’Amerika.

Hari amakuru yuko ba mukerarugendo burira uyu musozi basigaye bagenda mu kivunge ndetse bagatonda imirongo miremire hafi y’agasongero kawo.

Ifoto yahererekanyijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga muri iki cyumweru, igaragaza umurongo muremure wa bamukerarugendo benshi bagenda gahoro gahoro berekeza ku gasongero k’uyu musozi wa Everest ufite ubutumburuke bwa metero 8848.

Byagenze gute uwo Mwongereza wurira imisozi atangiye kumanuka ?

Kompanyi y’ubukerarugendo yamwohereje yemeje ko Bwana Fisher yageze ku gasongero ka Everest mu gitondo cyo ku munsi w’ejo ku wa gatandatu, ariko ahita ahubuka ndetse apfira mu ntera ya metero 150 gusa uvuye ku gasongero.

Ariko avuga ko ibikorwa byo kugerageza kumukangura no kumuha ku mwuka wo guhumeka wa oxygène (oxygen) n’amazi, ntacyo byamufashije kuko yakomeje guta ubwenge.

Nuko abo bayobora ba mukerarugendo bahamagara ku cyicaro cy’iyo kompanyi bemeza ko Bwana Fisher yapfuye hashize iminota 45 ahagaze ku gasongero k’uwo musozi.

Amakuru avuga ko umwe mu bamuyoboraga na we yari yigeze kuvuga ko yumva arwaye, nuko ahita arokorwa ajyanwa mu nkambi iri ku cyiciro cyo munsi cy’uwo musozi.

Umuryango wa Bwana Fisher uba mu mujyi wa Birmingham mu Bwongereza wasohoye itangazo uvuga ko "ubabajwe cyane n’urupfu rwe".

Murari Sharma wo muri kompanyi Everest Parivar Expedition, yavuze ko abayobora ba mukerarugendo bagerageje gufasha Bwana Fisher nyuma "yo kugwa giturumbuka".

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo