Umugabo ushaje kurusha abandi ku isi yapfuye

Bob Weighton w’ahitwa Hampshire mu Bwongereza niwe wari umugabo mukuru kurusha abandi ku isi kuva mu kwezi kwa kabiri nyuma y’urupfu rwa Chitetsu Watanabe Umuyapani nawe wari ufite imyaka 112.

Itangazo ry’umuryango wa Weighton rivuga ko kuwa kane mu gitondo "yapfuye mu mahoro asinziriye, azize cancer" aho yari atuye.

Uyu mugabo yavukiye ahitwa Hull tariki 29/03/1908.

Umuryango we uvuga ko yari "afite inshuti nyinshi, nyinshi cyane". Ko yakundaga gusoma no kuganira politiki, tewolojiya, ibinyabuzima n’ibidukikije kugeza mu bihe bye bya nyuma.

Umuryango we ugira uti "Twishimira ko kugeza ku gihe cye cya nyuma Bob yari umuntu usetsa, ugwa neza, ufite ubumenyi kandi uganira, ufite abuzukuru n’abuzukuruza. Tuzamukumbura cyane".

Weighton yizihije isabukuru ye ya nyuma atari kumwe n’abantu kubera ingamba zo guhagarika ubuzima busanzwe (lockdown) zari ziriho kubera Covid-19.

Yanze kwakira ikarita yo kumwifuriza isabukuru nziza ivuye ku mwamikazi w’Ubwongereza, avuga ko adakeneye ibiva mu misoro ya rubanda, gusa mbere yari yarakiriye izigera ku 10 zivuye ku mwamikazi.

Mu buzima bwe, Weighton yabaye injeniyeri, yakoreye muri Taiwan, Japan na Canada.

Yigeze kubwira BBC dukesha iyi nkuru ati "Ntekereza ko guseka ari ibintu by’ingenzi cyane.

"Akaga kenshi kari ku isi gaterwa n’abantu bikomeza".

Yavuze ko ibanga ryo kuramba ari "ukwirinda gupfa".

Weighton asize abana babiri, abuzukuru 10 n’abuzukuruza 25.

Yatabarutse afite imyaka 112

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo