Uko ubukwe bwabo ’bwitabiriwe n’abantu 10000’ kandi banirinda kwandura Covid-19 (AMAFOTO)

Icyorezo cya coronavirus cyaburijemo inzozi za benshi zo gukora ubukwe bwitabiriwe n’imbaga y’abantu.

Ariko umusore n’inkumi bo muri Malaysia bashoboye kubona uburyo bwo kubererekera ingamba zari gutuma ubukwe bwabo bwitabirwa n’abashyitsi batarenga 20, nuko bwitabirwa n’abantu byatangajwe ko bagera ku 10,000, kandi babikora birinda Covid-19.

Ushobora kuvuga ko ibyo bitashoboka.

Ariko birashoboka, iyo ubukwe bwawe ubugize ubwo buri muntu yitabira ariko akaguma mu modoka ye, akabukurikirana adasohotse mu modoka.

Mu gitondo cyo ku cyumweru, abo bageni bari bicaye hanze y’inyubako nini ya leta mu mujyi wa Putrajaya, mu majyepfo y’umurwa mukuru Kuala Lumpur, mu gihe abashyitsi babo babanyuraga imbere gahoro gahoro bari mu modoka zabo.

Ibirahure by’amadirishya y’imodoka byagombaga kuguma bizamuye ndetse abo bashyitsi bashoboye gusa gupepera abo bageni ariko nabwo bahanye intera.

Bishobora kumvikana nkaho atari ubukwe usanzwe uzi, ariko nanone, Tengku Muhammed Hafiz n’umugeni we Oceane Alagia na bo ntabwo ari abageni bo mu bihe bisanzwe usanzwe umenyereye.

Uwo mugabo wakoze ubukwe ni umuhungu wa Tengku Adnan, umunyapolitike ukomeye wahoze ari na minisitiri muri Malaysia - wanizihije umunsi mukuru w’amavuko ye ku cyumweru ari na wo munsi w’ubukwe bw’umuhungu we.

Yandika kuri Facebook anatangaza amafoto y’ubukwe, uwo mubyeyi wishimye yagize ati:

"Nahawe amakuru ko imodoka zirenga 10,000 ari zo ziri hano kuva mu gitondo".

"Jyewe n’umuryango wanjye biduhaye icyubahiro cyinshi cyane. Murakoze mwese ku kuba mwumvise mukanakurikiza ingamba zose zo kwitabira mudasohotse mu modoka".

Byafashe hafi amasaha atatu ngo abashyitsi bose 10000 babe banyuze imbere y’abageni.

Ariko, banabonye ikindi kirenze ku gupeperwa gusa n’abageni bishimye, babashimiye kuba bitabiriye ubukwe bwabo mu murongo w’imodoka zigenda gahoro gahoro.

Bakurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, abashyitsi banakiriwe mu buryo bw’amafunguro - uretse ko buri muntu yafataga ifunguro yagenewe ryabanje gupfundikirwa akarifatira mu idirishya ry’imodoka ye agakomeza akagenda, nkuko bivugwa n’ibitangazamakuru byo muri Malaysia.

Ubwo bukwe bwabaye umunsi umwe mbere yuko uwo munyapolitike, se w’uwo musore, urukiko rumuhamya icyaha cya ruswa y’amadolari y’Amerika 500,000 (arenga miliyoni 497Frw), agacibwa amande ndetse no gufungwa amezi 12.

Muri iki gihe Malaysia irimo guhangana n’ubwandu bushya bwa coronavirus.

Kugeza ubu muri icyo gihugu hamaze gutangazwa abanduye Covid-19 barenga 93,000, muri bo abarenga 430 yarabishe, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

Tengku Adnan yatangaje kuri Facebook amwe mu mafoto y’ubukwe bw’umuhungu we

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo