UKO MBIBONA : Icyo abana b’ubu bazaba bibukira kuri ba ‘Maman’ babo muri 2035

Ku cyumweru tariki 13/05 ubwo har’umunsi ngaruka mwaka w’abamama natangiye kwibuka byinshi binsubiza mu buto bwanjye maze nsesa urumeza umubiri wose mu gihe nibukaga ubuzima bwa kera bwose naciyemo kuva ndi umwana muto kugeza uyu munsi.

Uko nibukaga ubwo buzima bwose niko nibukaga ibyiza n’ibibi byose naciyemo; nyamara byaba ibyiza byaba ibibi byaherekezwaga n’isura ya mama wabyaye andi iruhande ampumuriza, ahandi ariwe soko y’ibyishimo ndi kugira nyamara wenda we ari kubabara, nabonaga uko yiyimye byinshi kugirango anyihe wese. Nibutse ukuntu nitwaga isakoshi ya mama kubera ko ntaho yashoboraga kujya tutajyanye nuko amarira ambana menshi nyamara kuko ay’abagabo atemba ajya mu nda nariyumanganyije nuko nkomeza urugendo gusa nkireba ubuzima bwanjye nkiri muto nkaho ari filime ndi kureba.

Nubwo nagize amarira yari amarira y’ibyishimo kuko nibutse byinshi byiza mama n’abandi babyeyi twari duturanye n’abanyigishije bagiye bankorera maze ndeba ukuntu bikimperekeza n’uyu munsi nabaye igikwerere; maze ndaterura mu mutima ndashima nti harakabaho abamama, igihugu kitagira mama ntikikabeho n’isegonda.

Nyuma yaho natangiye gutekereza cyane nti ‘Ese ko nanjye ejo cyangwa ejo bundi ndi bushinge urugo nkabyara hungu na kobwa aho abana banjye muri za 2050 bazajya bibuka mama wabo maze amarira y’ibyishimo abarenge ndetse nabo birahire bati harakabaho mama, igihugu kitagira mama ntikikabeho n’isegonda? Icyo kibazo cyambereye ingorabahizi nuko ntagira kuvuga nti reka ndebe nkurikije umwana uriho uyu munsi uba mu Mujyi wa Kigali icyo yazibukira kuri mama we mu myaka ya za 2035.

Sibwo ntangiye gutekereza ku bana njya mbona mu nsisiro aho ntuye nti reka ndore ibyo bazibukira kuri ba mama babo. Mpera kuwo kwa Musare; aho kwa Musare ni abakire bafite ubushobozi ndetse bakomeye bubahwa mu rusisiro. Musare uwo afite umugore na we ukomeye; tumwita Mama Gihozo.

Nibutse ukuntu Gihozo avuka bari bamutegereje cyane kuko babonaga bafite byose icyo baburaga ari umwana ngo aze asusurutse urugo; baramubonye ibyishimo biba byose aza koko abahoza ndetse asusurutsa urugo uyu munsi Gihozo afite imyaka 3. Gihozo naramukurikiranye cyane ndeba uko ubuzima bwe bumeze maze ndavuga nti reka ndebe ibyo azaba yibukira kuri Mama we.

Gihozo muri 2035 azaba yibuka ko yabwiwe ko yaje akenewe cyane, mbese yaje aje kubahoza agahinda igihe bari bamaze batagira akana, azibuka ko yakunzwe cyane akiri uruhinja abirebeye mu mafoto nyamara ibyo ntibyarambye kuko Mama we yahise yisubirira muri bwa buzima bwo kwiruka inyuma y’ubutunzi naho kuri Se ubwo bwari bwo buzima bwe .

Gihozo azibuka ko kuva icyo gihe yatangiye kubaho ubuzima bwa gipfubyi kandi afite ababyeyi, azibuka ukuntu umwanya munini yawumaranaga n’abakozi ndetse no muri ya marerero y’abana agamije inyungu.

Azabona neza ko abamwitagaho bose bamwitagaho kubera amafaranga iwabo batanze atari ukubera urukundo. Azibuka ko imico afite uyu munsi ayikura ku Bakozi bose bishyuwe ngo bajye bamwitaho ndetse no kuri za televiziyo n’ahandi hatandukanye yagiye aca aho kuba kuri Mama we na Papa we. Azibuka ko bamutembereje henshi hashimishaga ababyeyi be nyamara we bitamushimishije ahubwo kuri we ryari ihuriro ahuriramo n’abandi nkawe bakiri bato bafite irungu ryo mu mutima, bashinjagira bashira gusa basa neza ku bigaragarira amaso nyamara mu mutima harembye.

Gihozo azibuka ko yagaburiwe byose bibe ibifitiye umumaro umubiri we n’ibitawufite maze yirebe avuga ati dore ndabyibushye cyane siniterura mfite ubwoba bwo kurwara indwara amagana kubera abangaburiraga nyamara yibuke ko umwana ugaburirwa n’undi utamukunze abikora bya nyirarureshwa.

Azibuka ko yariraga ba bakozi bashinzwe kumwereka urukundo rwaguzwe bakamubwira ko yiriza, azibuka ko ntawe yagize wo kuganyira no kwishongoraho, azibuka byinshi bitazamunezeza maze yibaze ati " Ni gute navuka ndi Igihozo nyamara nkarerwa nk’igikoresho? Ni gute Mama yandutishije ibintu kandi yaranyibyariye. Ese kuki Mama na Data bampaye ibintu nyamara bo ubwabo bakaba baranze kunyiha. Aho ibyo bampaye ni byiza? Azibaza urujijo rube rwinshi maze birangire yibaza ati kuki navutse? Kuki batankunze koko? Nyamara abure uwo aganyira. Azareba agahinda yagize uko kamukurikiranye maze avuge ati reka ninywere akayoga cyangwa agatabi maze niyibagize ubutindi nakorewe nkiri muto.

Sinzi niba byose koko Gihozo azabyibuka nk’uko mbivuze gusa nziko Gihozo azaba afite byinshi yumva yakwishyuza ababyeyi kuko kubaho bupfubyi ufite ababyeyi ngo nuko bari kwiruka inyuma y’umutungo ari agahinda gashegesha umutima.

Wowe mubyeyi mwiza cyane cyane wowe Mama Gihozo ibuka ko rwose ngo nta kibi nko gutunga byose nyamara ukabona abo wibyariye utabafite kandi bariho.

Wirenganya Gihozo ngo ntazi Ibi cyangwa biriya ahubwo ibuka ko ntacyo wamwigishije. Ese yabimenya ate ko Gihozo yigira kubyo abona atigira kubyo yumva cyangwa ngo arebe mu mutima? Siwe kibazo ahubwo ni mwe kibazo, irari ntirizatume wivutsa urukundo Gihozo agukunda.

Iyi ni inkuru ya mbere mu nkuru zireba umuryango rwandamagazine.com izagenda ibagezaho.

Rugaba

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo