Ubwongereza:Yaguye mu maboko ya ‘fiancé’ we mu gitero cy’abiyahuzi

Hari ku mugoroba wo ku wa Gatandatu nimugoroba tariki 03 Kamena 2017 ubwo Christine na fiancé we Tyler bari mu munyenga w’urukundo gusa ijoro riza kurangira nabi kuko Christine ari umwe mu bahitanywe n’igitero cy’ibyihebe, agwa mu maboko y’umukunzi we.

Ku wa Gatandatu nijoro w’icyumweru twasoje, nibwo habaye umukino wanyuma w’igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo. Abantu benshi ku isi bari bahugiye kureba uyu mukino wahuje Juventus na Real Madrid.

Mu Bwongereza naho byari uko. Ubwo bamwe bari bahugiye mu kureba umupira, ba mukerarugendo ndetse n’abagenzi bagendagendaga mu mihanda ya Londres,umurwa mukuru w’Ubwongereza.

Christine w’imyaka 30, ukomoka muri Canada yari yazanye n’umukunzi we Tyler ukomoka mu Bwongereza gutembera umurwa mukuru w’iki gihugu. Bari bifuje kuhatemberera mu mpera z’icyumweru kuko bwaribwo bwa mbere uyu mukobwa yari ahageze nkuko Paris Match dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Nibwo bwa mbere yari aje i Londres, niyo mpamvu bari bahisemo kuhatemberera mu ijoro ariko icyari ijoro ry’urukundo gihunduka ibyago." Aya ni amagambo yatangajwe na Mark Ferguson, umuvandimwe wa Tyler Ferguson.

Paris Match ikomeza itangaza ko aba bombi bari ku kiraro cya London (London Bridge) ubwo imodoka y’umwiyahuzi yasangaga abanyamaguru aho bagenewe kugendera ikabagonga. Ako kanya Tyler ngo yahindukiye abona umukunzi we na we ari umwe mubamaze kugongwa n’umwiyahuzi.

Mark Ferguson ati “ Yarahindukiye abona umukobwa yakundaga kurusha abandi ku isi amaze kugongwa n’ikamyo. Nubwo yagerageje uko ashoboye ngo amuzanzamure mbere y’uko ubutabazi bw’ibanze bubageraho, byarangiye byanze, amupfira mu maboko.

Mark yongeyeho ko kugeza ubu umuvandimwe we yananiwe kubyakira kuko ngo atabasha kuryama, kurya cyangwa kugira ikindi akora.

Aya makuru kandi yanemejwe n’umuvandimwe wa Christine Archibald.
Yagize ati “ Yashenguwe n’ibyamubayeho. Yari amufashe mu biganza bye, ubwo yamupfanaga. Ni ibintu bimukomereye cyane. Umukunzi we yambuwe ubuzima amureba.

Mark Ferguson yongeyeho ko Chrstine na Tyler bakundanaga byabuze urugero ndetse bakaba barapangaga imishinga ikomeye mu gihe kizaza. Ngo bari bamaze amezi bemeranyije kuzarushinga. Christine yari yarasanze Tyler mu Buholandi aho uyu musore yabonye akazi.

Christine Archibald wahitanywe n’abiyahuzi

Christine ubwo yari kumwe n’umukunzi we Tyler yapfiriye mu maboko

Igitero Christine yaguyemo cyagabwe ahagana mu ma saa yine z’ijoro zirengaho iminota 8 ku isaha yo mu Bwongereza , kigabwa n’umuntu wari utwaye ikamyo wagonze abanyamaguru kuri London Bridge. 3 mu bari muri iyi kamyo bayivuyemo bajya no guteragura ibyuma abantu bari mu isoko riri hafi aho. Ni igitero cyahitanye 7, abandi 48 barakomereka. Polisi yo mu Bwongereza nayo yabashije kurasa 3 mubari bakigabye barapfa.

Iki gitero cyabaye nyuma y’ikindi cyabaye mu ijoro ryo ku itariki 22 Gicurasi 2017 kibera mu Mujyi wa Manchester ubwo hari harangiye igitaramo cy’umuhanzikazi Ariana Grande. Icyo gihe umwiyahuzi ufite aho ahuriye n’umutwe wa Islamic State , witwa Salman Abedi w’imyaka 22, yaturikije igisasu kiramuhitana n’abandi bantu 22 bari bari kuva mu gitaramo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo