Ubwongereza: Umuryango wibarutse umwana wa 20

Umuryango wo mu Bwongereza waciye agahigo ko kubyara abana benshi mu gihugu cy’Ubwongereza nyuma y’aho bibarukiye umwana wa 20 muri iki cyumweru.

Sue Radford w’imyaka 42 yibarutse umwana wa 20 muri iki cyumweru, aba umuhungu wa 11 we n’umugabo we Noel w’imyaka 46 bibarutse. Umwana bibarutse bahise bamwita Archie. Bari basanganywe abahungu 11 n’abakobwa 9.

Noel yatangarije ikinyamakuru The Sun ko mbere bifuzaga kubyara abana 3 ariko nyuma baza kugira ibyishimo byo gukomeza kubyara abandi bana kuko ngo bishimiraga kubona abana babakikije. Yongeyeho ko bakunda abana babo bose ariko bakaba badateganya kubyara undi mwana.

The Sun dukesha iyi nkuru itangaza ko Sue na Noel bombi batawe n’ababyeyi babo ubwo bari bakiri bato, bakarererwa mu muryango. Babyaranye umwana wabo wa mbere ubwo Sue yari afite imyaka 14, bashyingiranwa byemewe n’amategeko nyuma y’imyaka 4 bibarutse umwana wa mbere.

Sue na Noel bafite iduka ricuruza imigati. Baba mu nzu irimo ibyumba 10. Mu kugira aho bajya nk’umuryango bagenda mu modoka yo mu bwoko bwa Van ifite imyaka 15. Bafite abuzukuru 3 babyawe n’umukobwa wabo mukuru kuri ubu ufite imyaka 23. Imfura yabo ni umuhungu ufite imyaka 28.

The Sun itangaza ko nibura buri cyumweru uyu muryango ukoresha ama Pounds 250 yo guhahisha muri Supermarket ibyo baba bakeneye gukoresha mu rugo rwabo harimo ibiribwa , ibyo kunywa n’ibindi. Ni angana n’amafaranga y’amanyarwanda 283.238. Ku mwaka umwe , uyu muryango ngo ukoresha asaga miliyoni 33 FRW (33.966.411 FRW)

Sue na Noel bibarutse umwana wa 20

Uyu niwe mwana wa 20 w’uyu muryango

Niwo muryango ufite abana benshi mu Bwongereza

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Batamuriza Christine

    Ndabona aribyiza nuko bigoye kubarera ariko nibyiza pe!!!! Gusa nibisanze

    - 2/10/2017 - 21:37
Tanga Igitekerezo