Kimwe n’ibindi bigo bikomeye byinshi by’ubuzima ku isi, hVivo , Laboratoire yo mu Bwongereza iri gushakisha urukingo rwa Coronavirus (Covid-19) ikomeje guhangayikisha isi yose.
Kugira ngo ibashe kubigeraho, hVivo yashyizeho ‘deal’ isa nisekeje. Sunday Times dukesha iyi nkuru itangaza ko bashaka abantu 24 b’abakorerabushake bifuza ko baterwa ku bushake Covid-19.
Abazakorerwaho ubwo bushakashatsi bazahabwa ama Euros 4000. Ni asaga Miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda ( 4.234.910 FRW ).Intego ni ukureba uko umuti bazaterwa ukora ndetse n’impinduka ugaragaza kuri abo bantu 24.
Abo 24 ariko ngo bagomba kuba basanganywe ibibazo by’ubuhumekero bidakanganye. Bazamara iminsi 14 mu kato badakora imyitozo ngororamubiri , ntanundi muntu n’umwe bahura na we.
Mu nkuru yayo yahaye umutwe ugira uti “ Vaccin : un laboratoire cherche des volontaires pour se faire infecter par le coronavirus”, ikinyamakuru L’Express gitangaza ko ubu bushakashatsi bugomba kubanza guhabwa uburenganzira n’ikigo kigenzura ibijyanye n’imiti cyo mu Bwongereza (l’Agence britannique de réglementation des médicaments et des produits de santé) mbere y’uko hVivo itangira ubwo bushakashatsi.
Coronavirus (Covid-19) imaze kwandurwa n’abarenga 319 mu Bwongereza. Imaze guhitana abagera kuri batanu muri icyo gihugu.
Heri
Ndashaka ko bayintera
Patience Ndayirukiye
Je numva bofatira kuri abo barwaye nyene.Batere abantu indwara ngo ni ubushakashatsi?Bayitere ibikoko barabe apana abantu
Boas Ndikumana
None ntibagereze kubagway none hariyo apana abakomey none batanga angahe
######
Mukomeze nimucike (pawer)
Sam
Nibawushake vuba