Ubwongereza: Gutwita k’umwana w’imyaka 11 byateje impagarara

Mu gihugu cy’Ubwongereza , umukobwa w’imyaka 11 agiye kwibaruka umwana. Kugeza ubu iperereza rikaba ryatangiye ngo hasuzumwe impamvu yateye kuba uyu mwana yaratwaye inda hakiri kare cyane.

Kuba uku gutwita kudasanzwe byatumye Polisi yo mu Bwongereza itangira iperereza ryihariye. Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru The Guardian avuga ko uyu mukobwa w’imyaka 11 utwite ariwe ugiye kwibaruka ari muto mu mateka y’Ubwongereza. Uwamuteye inda bivugwa ko na we ari umwana utaruzuza imyaka y’ubukure gusa ibindi biberekeyeho byagizwe ibanga mu rwego rwo kubahiriza amategeko y’ikirego nk’iki gusa ngo nta gihe kinini kibura ngo uyu mukobwa yibaruke.

Umukobwa uheruka kwibaruka ari muto mu Bwongereza yari afite imyaka 12, naho umusore wayimuteye yari afite imyaka 13. Uyu mukobwa yibarutse muri 2014, abyara umukobwa kuri ubu akaba ari kurererwa kwa nyirakuru. Muri 1998, Sean Stewart niwe wabaye umugabo wa mbere wateye inda akiri muto kuko yari afite imyaka 12.
The Guardian dukesha iyi nkuru, itangaza ko umubare w’abakobwa bakiri bato batwara inda zitateganyijwe wagiye ugabanuka kuva mu myaka 70 ishize biturutse ku buryo bwo ku boneza urubyaro bwateye imbere ndetse n’ubukangurambaga.

Muri 1939, mu gihugu cya Pérou, umwana w’imyaka 5 yabyaye umwana w’umuhungu. Ibi bintu bidakunda kubaho ngo biterwa n’imihindagurikire y’imisemburo ariko nanubu ntibirasobanurwa neza uburyo umwana muto w’imyaka 5 ashobora gutwara inda.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    basha biratangaje cane, ariko nukumenyako isi irimumisi yanyuma.

    - 18/03/2017 - 09:59
Tanga Igitekerezo