Ubwongereza bugiye guca kwibagisha basubiranya akarangabusugi

Leta y’Ubwongereza irateganya guca igikorwa cyo kwitunganya hakozwe kubagwa kizwi nka ’hymenoplasty’.

Ni ukugerageza kongera kurema akarangabusugi/akarindabusugi (hymen) k’umugore, mu mico imwe gahuzwa nyine n’ubusugi, ariko ni igikorwa kimaze gufatwa nk’ihohoterwa rigamije kwiyubahisha.

Icyo gikorwa kizagirwa icyaha, kimwe n’igikorwa cyo gupima ubusugi.

Minisitiri ushinzwe iby’ubuzima bwo mu mutwe Gillian Keegan yavuze ko leta "yiyemeje kurengera abagore b’intege nke n’abakobwa muri iki gihugu".

Hymenoplasty ni serivisi itangwa mu mavuriro yigenga kandi ishobora kwishyurwa agera ku £3,000 (arenga gato 4,000,000Frw).

Muri icyo gikorwa basa n’abongera kurema ako gace gato k’igitsina kazwi nka hymen ubusanzwe kaba gafunze igice kimwe cy’igitsina cy’umugore.

Ariko Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS rivuga ko "kutagaragara kwa hymen si ikimenyetso ntakuka cy’imibonano".

Akarindabusugi k’umukobwa gashobora gucika kubera impamvu nyinshi, si gusa imibonano mpuzabitsina, urugero nko mu myitozo ngororangingo cyangwa gukoresha udukoresho twinjizwa mu gitsina ’tempons’ mu gihe cy’imihango.

Bamwe mu bakomeye ku mico ya cyera bahuza gusubiranya ubusugi muri ubwo buryo no kongera kuba isugi, ikintu bafata nk’indagagaciro ikomeye, biteze ko isugi igomba kuva amaraso mu mibonano y’ijoro rya mbere ry’ubukwe.

OMS/WHO ivuga ko gupima ubusugi bikorwa mu bihugu nibura 20, bigakorwa hinjizwa ikintu runaka mu gitsina - kenshi intoki, kureba niba hymen ikiriho.

Aleena, izina rye ryahinduwe, avuga ko yafashwe ku ngufu akiri umwangavu, maze kuva ubwo agashyirwa ku gitutu n’umuryango we ngo akorerwe kuriya kubagwa.

Yabwiye umunyamakuru wa BBC ati: "Ntabwo cyari ikintu numvaga mfiteho amahitamo, buri gihe banyumvishaga ko aribwo buryo bwonyine bwo kwisubiranya.

"Numvise ndi njyenyine cyane. Numvaga naba nkoze icyaha ntabikoze. Numvaga nta yandi mahitamo mfite."

Aleena avuga ko yanze gukorerwa uko kubagwa ariko igitutu kikiyongera. Kugira ngo ibyo abirenge yashakanye n’umuntu utari witaye ku kuba hymen yaba ikiriho cyangwa itariho.

Avuga ko ubu yumva atewe ishema no kuba ataremeye kubikorerwa.

Ati: "Ndabizi ko nahisemo neza kandi nzi neza ko ibintu byose ababyeyi banjye bavugaga byari igitutu gusa no kwihesha icyubahiro."

Leta y’Ubwongereza yizeje ko kugeza ku mpera z’umwaka ushize izatangira "guca kwibagisha basubiranya akarangabusugi".

Ubu umushinga w’itegeko ribuza ibyo bikorwa bawongeyemo ingingo yo guhana "gufasha no kureberera" umuntu ukora ibyo kandi bikaba byavamo gufungwa imyaka itanu. Ndetse no kujyana umukobwa mu mahanga kubikorerwa bikaba icyaha.

Umwaka ushize ubwo uwo mushinga wagezwaga mu nteko, leta nabwo yarawuhinduye ishyiramo no gupima ubusugi byaba icyaha. Impirimbanyi zivuga ko gupima ubusugi no kwibagisha akarangabusugi byombi byegeranye cyane.

Diana Nammi, ukuriye ikigo Iranian & Kurdish Women’s Rights Organisation, yaharaniye ko ibi bihagarikwa.

Avuga ko "umugore wese n’umukobwa ukorerwa uku kubagwa ngo yerekanwe nk’isugi bikorwa ngo habe ubukwe yahatiwe, byateguwe n’umuryango we."

Ati: "Hymenoplasty itera ihungabana kandi hafi icya kabiri cy’abayikorerwa ntibashobora kuva amaraso ku mibonano ikurikiyeho (nk’uko biba byitezwe) bigatuma ashobora guhohoterwa cyangwa se no kwicwa."

Haleleh Taheri washinze umuryango ufasha Middle Eastern Women and Society Organisation, avuga ko bizafata igihe no kwigisha ngo ibi bihagarare kandi amaze igihe abishishikariza ababyeyi.

Umwe mu bagore yakoranye nabo ni Golaleh Simili, wo mu bwoko bw’aba Kurde. Yakuriye muri Iran aho bahuza ubusugi n’ubuziranenge, kandi ko nawe yerekanye icyangombwa ko ari isugi mbere yo kurongorwa. Gusa ngo yumva "yarakojejwe isoni".

Yimukiye mu Bwongereza mu 2017 ariko nyuma amenye ko umukobwa we atakiri isugi yumvise arakaye cyane kandi agize ubwoba maze baganira kuri kuriya kubagwa. Ariko amaze kuganira n’izo mpirimbanyi abona ko nta mpamvu yo guhatira umukobwa we gukora ibyo.

Uruhererekane rw’ihohoterwa
Indira Varma akora ku murongo wa telephone w’ubufasha w’ikigo Karma Nirvana. Avuga ko bishobora gufata amezi ngo umugore cyangwa umukobwa yemere ko yakorewe kuriya kubagwa. Avuga ko icyo gikorwa bakivuga nko "gukatwa", "guteranya" cyangwa "kudodwa".

Nubwo byibazwa ko uko kubagwa kwinshi gukorerwa mu mavuriro yigenga, hari abantu bahamya ko hari ababikorewe mu ngo.

Indira ati: "Ababikorewe bavuga ko abakuru mu miryango baza mu rugo cyangwa abaganga bagaca amafaranga menshi iyo baje kubikorera mu rugo. Ibyo akenshi ni mu kwirinda ko ubikorerwa atabaza cyangwa abacika."

Avuga ko ibi ari ibintu "byariho bikura cyane bucece" ariko "bikongera uruhererekane rw’ihohoterwa ku babikorerwa."

Ariko Dr Dheeraj Bhar, umuganga w’inzobere mu kubaga ufite ivuriro ryigenga i London, ntiyemeranya no guca ibi bikorwa.

Avuga ko atigeze na rimwe akora ibyo gupima ubusugi kandi atanabyemera ariko ko akora hymenoplasty. Avuga ko bishobora gutwara hagati ya £3,000-£4,000 kandi bikorwa mu minota irenga 45.

Mu guca ibyo bikorwa, afite impungenge ko abagore n’abakobwa bazajya mu kaga kurushaho, ahubwo abona ko byari bikwiye kugenzurwa.

Ati: "Iyo uhagaritse ikintu cy’ubuvuzi ujyana abagikeneye ahihishe. Batangira kujya mu baganga batemewe, cyangwa bakazana abaganga bavuye mu bindi bihugu kubibakorera."

Uyu muganga avuga ko abagore benshi baza ngo abibafashe baba bari ku gitutu cy’imirynago cyangwa sosiyete ariko ko nta ubahatira kubikora.

Ati: "Ni uko gusa baba bashaka kwemerwa mu muryango kandi kugira ngo bemerwe icyo ni kimwe mu nkingi z’ibyo bagomba kuba bujuje."

Avuga ko yangiye kubikorera bamwe na bamwe aho yabaga yumva ko bari ku gitutu cy’abo mu miryango yabo.

Minisitiri Keegan yavuze ko leta izakomeza gukorana n’imiryango yigenga "mu guhangana n’imigenzo mibi ihuzwa n’ubusugi n’agaciro k’abagore."

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo