Ubushinwa: Hadutse restaurant itwekwamo na Robots zikanagaburira abantu

Mu Ntara ya Guangzhou mu Bushinwa hari restaurant ubu iri gukoramo za Robots ikaba arizo ziteka ibiryo zikanabigaburira abakiriya.

Izo Robots ngo zatojwe na Lin Chaodai umwe mu nzobere mu guteka wanabiherewe igihembo. Yazitoje afanyije n’abandi bagenzi be icyenda.

Nkuko tubikesha Xinhuanet mu nkuru bahaye umutwe ugira uti ‘ Futuristic! Robotic kitchen ready to serve’, Lin na we ngo ntiyari aziko yatoza Robots zikabasha kumenya guteka ku rwego rw’aba chef mu butetsi nka we .

Lin avuga ko kugira ngo izo mashini zibashe kumenya neza ingano n’uburyohe bw’ibiribwa, abo batetsi bagiye bafata ingano ya buri kintu ndetse no gupima umuriro ukoreshwa ngo ibiryo rukana bishye, bakabyinjiza muri za computers mbere y’uko ba ‘engineers’ batunganya ibindi bagombaga gushyira ku murongo ngo izo Robots zitangire gukora akazi kazo.

Kugeza ubu ngo izo Robots zibasha guteka amakaroni, umuceri, gutunganya desserts na Cocktails ndetse n’ibindi binyuranye kuva iyo restaurant yafungura imiryango tariki 12 Mutarama 2020.

Muri iyo restaurant, abakiriya baraza bagakora commande (order) bakanze kuri mashini ya Touch Screen. Hari igice cyagenewe aho abakiriya bahagarara bakareba uko ibyo batumije bitekwa na za Robots.

Iyo zimaze gutunganya amafunguro, izo Robots zifite uko ziyoza (automatically clean themselves) kandi bigatwara amazi make ugereranyije ngo n’ayakoreshwaga mbere hozwa ibikoresho byabaga byakoreshejwe mu gutunganya amafunguro.
Ababuze akazi ngo si aba Chefs kuko ayo ma Robots anabasha kugeza amafunguro ku meza y’abakiriya mu mwanya w’abakozi basanzwe bakora ako kazi.

Muri iyo Restaurant habarizwamo Robots 46 zakozwe na Foodom Restaurant Group. Iminota hagati y’itatu n’itanu niyo Robot ikoresha mu guhisha ibiryo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo