Uburusiya:Batse gatanya bapfa Messi na Cristiano

Umugabo yatse gatanya nyuma yo kutumvikana n’umugore we bapfa ko umwe afana Cristiano undi agafana Messi, bananirwa kwemeranya urusha undi muri abo 2.

Argumento, ikinyamakuru cyo mu Burusiya gitangaza ko abo bombi bananiwe kumvikana ku mukinnyi w’umuhanga hagati ya Cristiano na Messi. Hari nyuma y’umukino w’igikombe cy’isi wari urangiye Argentina itsinze Nigeria, batangira kujya impaka. Icyo kinyamakuru cyabahimbye amazina ya Arsen na Lyudmila.

Umugabo ni umufana ukomeye wa Lionel Messi naho umugore akaba umufana wa Cristiano Ronaldo. Arsen ngo yananiwe kwihanganira kumva umugore we akomeza gusebya Messi asanzwe afana bituma ajya kwaka gatanya mu rukiko rwa Tcheliabinsk mu gace ka Oural.

Arsen yagize ati " Kuva igikombe cy’isi cyatangira, umugore wanjye ntiyasibaga kunenga Messi kuko ngo atanabashije kwinjiza penaliti bakina na Island. Byananiye kwihangana nanjye mubwira kucyo ntekereza kuri Cristiano Ronaldo, ku ikipe ya Portugal ndetse no ku makipe yose akunda, nyuma napakiye ibyanjye mpita musiga ndigendera ubutagaruka."

Bombi bahuye muri 2002 nabwo hari mu gikombe cy’isi. Abakinnyi bafana bose baviriyemo muri 1/8 cy’igikombe cy’isi. Argentine Messi akinira yasezerewe n’Ubufaransa buyitsinze 4-3 naho Portugal isezererwa na Uruguay iyitsinze 2-1.

Cristiano na Messi bombi bafite Ballon d’Or 10 ziheruka gutangwa mu myaka 10 ishize. Igikombe cy’isi cy’uyu mwaka bwari uburyo bwari kubafasha kongera amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or y’uyu mwaka.

Cristiano yabashije gutsinda ibitego 4 muri iri rushanwa riri kubera mu Burusiya naho Messi abasha gutsinda igitego 1. Bombi bahushije penaliti muri iri rushanwa. Mu gikombe cy’isi gitaha kizabera muri Qatar, Cristiano azaba afite imyaka 37 naho Messi afite 35.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • SAFARI DIEUDONNE

    Andika ubutumwa ARIKO ABANTU BAKUZE BAPFA UBUSA NK ABANA KUGEZA BATANYE,
    INAMA NABAGIRA NUKO BASUBIRANA KUKO NUBUNDI ABO BAFANAGA BOSE BASEZEREWE RUGIKUBITA.

    - 1/01/2019 - 15:44
Tanga Igitekerezo