Ubuhinde: Minisitiri yahaye abageni ibibando byo kujya bakubita abagabo babo b’abasinzi

Umu Minisitiri wo mu Buhinde yahaye ibibando abageni bari bakoze ubukwe bwa rusange, ababwira ko bigenewe kujya bikubita abagabo babo igihe bazajya baba basinze.

Uyu mu Minisitiri witwa Gopal Bhargava yabwiye abo bageni ko bazajya bifashisha ibibando yabahaye igihe abagabo babo bazaba bahindutse abasinzi cyangwa se igihe bashatse kubahohotera. Ni ibibando ubusanzwe byagenewe gukura umwanda mu myenda, uburyo bukoreshwa mu muco gakondo w’abahinde. Byahawe abagore bagera kuri 700 . Hari mu bukwe bwa rusange bwateguwe na guverinoma ya Leta yo muri Madhya Pradesh ku wa gatandatu w’icyumweru dusoje.

Izi nkoni zari zanditseho ubutumwa bugira buti ‘ Ni iyo gukubita abasinzi…kandi Polisi ntabwo izabyivangamo.’

Bhargava yabwiye aba bageni kujya babanza kugirana ubwumvikane n’abagabo babo binyuze mu biganiro ariko ibyo bibando bikajya bikora akazi, igihe abagabo babo banze kumva. Bhargava yatangaje ko yakoze iki gikorwa mu rwego rwo kurengera abagore bakorerwa ihohoterwa n’abagabo babo b’abasinzi.

Ati “ Iyo abagore bavuze ku bagabo babo basinze, barahohoterwa. Udufaranga bizigamiye, abagabo bakatujyana mu kabari. Ntabwo inkoni bahawe ari ukubashyigikira kwishora mu bikorwa byo guhohotera abagabo babo ahubwo ni izizajya zirinda ihohoterwa bakorerwa.”

The Guardian dukesha iyi nkuru , itangaza ko Bhargava yatumije ibibando 10.000 ari nabyo byakwirakwijwe muri abo bageni bakoze ubukwe.

Leta zimwe na zimwe zigize Ubuhinde zagiye zishyiraho amategeko abuza icuruzwa ry’inzoga mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa riterwa nazo.

Umwaka ushize guverinoma ya leta ya Tamil Nadu yakoresheje uburyo bwo guca inzoga nk’iturufu yari kuyifasha kongera gutorwa. Ababishyigikiye cyane ni abagore bahamya ko inzoga ari kimwe mu by’ibanze mu gutera ihohoterwa ribakorerwa mu ngo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse zikaba zisahura na make imiryango ikennye iba yinjije.

Leta Kerala iherereye mu Majyepfo ya Tamil Nadu yashyizeho itegeko ribuza icuruzwa ry’inzoga muri Hoteli kuva mu mwaka wa 2014. Leta ya Bihar iherereye mu Burasirazuba yashyizeho itegeko ribuza kunywa inzoga ndetse no kuzicuruza kuva mu mwaka ushize, mu gihe muri Leta ya Gujarat itegeko nkiri ryagiyeho mu myaka 10 ishize.

Byabereye muri Leta yo hagati mu zigize Ubuhinde ya Madhya Pradesh

Ibibando bahawe byari byanditseho ubutumwa bugira buti ’Ni iyo gukubita abasinzi…kandi Polisi ntabwo izabyivangamo’

Hari mu bukwe bwa rusange

Uretse ikigaragaza ko basezeranye, abagore babongeraga n’ikibando

Amaze guhabwa ikibando

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo