Ubuhinde:Abafana 2 bariyahuye kubera isezererwa rya Messi mu gikombe cy’isi

Umufana wa Lionel Messi wari ufite imyaka 20 yiyahuye nyuma y’uko ikipe ya Argentine isezerewe muri 1/8 cy’igikombe cy’isi kiri kubera mu Burusiya.

Argentine yasezerewe n’Ubufaransa buyitsinze 4-3. Hari ku wa Gatandatu tariki 30 Kamena 2018.

Ikinyamakuru , Punch gitangaza ko uwo mufana witwa Halder ukomoka mu Karere ka Malda mu Buhinde atigeze abasha kwakira isezererwa ry’ikipe ya Argentine.

Nyuma y’uwo mukino, Halder ngo yagiye mu cyumba cye arikingirana , ntiy0ngera gusohoka. Ku cyumweru mu gitondo, abo mu muryango we bagerageje kumubyutsa ariko ntiyakingura urugi. Polisi yahise ihuruzwa n’abo mu muryango we, hamenwa urugi basanga Halder yimanitse muri ‘Plafond’.

Mbere ya Halder, hari undi mufana wa Messi witwa Dinun Alex wiyahuye nyuma y’uko Argentine yatsinzwe na Croatia mu mukino wa 2 w’amatsinda. Yari atuye mu gace ka Armanoor ko mu Ntara ya Kerala.

Dinun Alex yiyahuye mu mugezi wa Meenachil. Yasize urwandiko mu cyumba yabagamo rwari rwanditsemo ko yananiwe kwakira gutsindwa kw’ikipe y’umukinnyi akunda cyane.

Mu ibaruwa ye yagize ati " Ntacyo nsigaje kubona muri iyi si , ndagiye….Ntamuntu numwe ugize uruhare mu rupfu rwanjye."

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Turabayo Eric Gilbert

    Kabisa naha mu rwanda nuko iyo mico itamenyerewe naho baba bariyahuye

    - 4/07/2018 - 09:47
Tanga Igitekerezo