Ubuhamya:Dusangiyihirwe yanjugunywe mu ruzi inshuro eshatu arokoka

Dusangiyihirwe Fébronie ni umukobwa umaze hafi imyaka ibiri arangije Kaminuza nyuma y’urugendo rurerure rwaranze ubuzima bwe kuva mu bwana afite imyaka ibiri gusa.

Uwo mukobwa ukunze guseka iyo avuga, avuka mu Murenge wa Mugunga, mu Karere ka Gakenke, aho ubu atuye mu Karere ka Musanze aho abana n’umubyeyi we umwe (se) yasigaranye.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today dukesha iyi nkuru, cyabereye mu Karere ka Gakenke, mu Murenge wa Mugunga aho avuka, yavuze ko iyo agarutse ku mateka ye atungurwa no kuba yararokotse.

Ngo yari afite imyaka ibiri y’amavuko muri 1994, ubwo umubyeyi we (nyina) yari amaze kwicwa. Umugore atamenye w’umugiraneza yaramuhetse, bagenda bahunga abicanyi nk’uko yabibwiwe na se.

Ati " Iyo ntekereje uburyo ndiho birantangaza. Abicanyi bafashe umugore wari umpetse ubwo nari agahinja k’imyaka ibiri bamaze kwica mama bamujugunya mu mugezi wa Mukungwa. Banjugunya mu mazi bwa mbere, abo bicanyi bamaze kugenda abantu bandohora mu rufunzo."

" Wa mugore yarongeye arampeka, baradufata bongera kunjugunya mu ruzi, uruzi rukanjyana ku ruhande, biba inshuro eshatu Imana ikinga akaboko. Ni amakuru nabwiwe n’umubyeyi wanjye maze gukura".

Dusangiyihirwe avuga ko uwo mugore wamugiriye neza atabashije kumumenya kuko yapfuye azize uburwayi, mu gihe we yari akiri muto ku buryo atamwibuka, akomeza kurerwa n’umubyeyi we yari asigaranye.

Uwo mukobwa yize abifashijwemo na se, ndetse n’ikigega FARG gitera inkunga abacitse ku icumu batishoboye, aho yageze ku rwego rwa Kaminuza.

Ati " Narize, ubu maze hafi imyaka ibiri ndangije Kaminuza. Nafashijwe na FARG n’umubyeyi wanjye. Mfite icyizere gihagije cyo kubaho kuko ndi mu gihugu cyiza, gifite ubuyobozi bwiza."

Dusangiyihirwe wajugunywe gatatu muri uyu mugezi amaze imyaka 2 avutse, ubu yarakuze akaba yifitiye n’icyizere cy’ahazaza heza

Ku mugezi wa Mukungwa hubatswe urwibutso rwanditseho amazina y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywe muri uwo mugezi. Dusangiyihirwe avuga ko iyo asomye amazina y’umubyeyi we n’abavandimwe be bishwe bimuruhura.

Yagarutse no ku ngabo zabohoye u Rwanda, avuga ko zakoze akazi gakomeye zirokora benshi.

Ati " Icyo nabwira Inkotanyi ni uko iyo zitahaba tuba twarapfuye twese. Ndazishimira by’umwihariko, barakoze!"

Mu butumwa yahaye urubyiruko, Dusangiyihirwe yabasabye kwirinda guheranwa n’agahinda, bagakora cyane baharanira kusa ikivi cy’abavandimwe babo bishwe.

Ati " Dukore cyane twubaka igihugu cyatubyaye kandi dukora n’ibyo abacu bishwe bari gukora, duharanira gukora uko dushoboye Jenoside ntizongere."

Abajijwe ku bamuhigaga bashaka kumuvutsa ubuzima, yagize ati " Ibyo byararangiye, ubu ikigezweho ni ukubabarira. Twarababaye ariko tugomba kubabarira,kandi ntabwo bizongera ubundi, twunge ubumwe dukorere igihugu.

Uwo mukobwa urangije Kaminuza, avuga ko yatangiye kwihangira imirimo mu bucuruzi.

Ati "Natangiye ubucuruzi, bitaraba nabi najyaga kurangurira ibicuruzwa i Kampala, ndateganya kwikorera nkagira urugo nkabyara nkitwa Mama.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo