Trump yohererejwe ibaruwa irimo uburozi

Ubutumwa burimo uburozi bwa ’ricin’ bwari bwohererejwe Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bwafashwe mbere yuko bugera mu biro bye bya White House, nkuko abategetsi babibwiye ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu.

Abategetsi bavuze ko iyo baruwa yatahuwe mu ntangiriro y’iki cyumweru ubwo yari igeze ahagenzurirwa amabaruwa ajyanwe muri White House.

Bavuze ko ubwo burozi bwasanzwe imbere mu ibahasha (enveloppe) bwatahuwe ko ari ’ricin’, uburozi karemano busangwa mu ntete z’ikimera cya ’castor’ cyo mu bwoko bw’ikibonobono.

Ubutegetsi bwa Trump ntacyo bwari bwatangaza kuri aya makuru.

Urwego rw’ubutasi imbere muri Amerika (FBI) n’umutwe ushinzwe kurinda abategetsi bakuru barimo gukora iperereza ngo bamenye aho ubwo butumwa bwaturutse ndetse no kumenya niba hari ubundi bwaba bwoherejwe hifashishijwe iposita y’Amerika.

Mu itangazo FBI yahaye televiziyo CNN ejo ku wa gatandatu, yagize iti: "Kuri ubu nta nkeke izwi biteye ku mutekano wa rubanda".

Umutegetsi umwe yabwiye ikinyamakuru The New York Times ko abakora iperereza bemeza ko ubwo butumwa bwaturutse muri Canada. Amakuru avuga ko kuba burimo uburozi bwa ’ricin’ byemejwe na FBI.

Ejo ku wa gatandatu, polisi ya Canada yavuze ko irimo gukorana na FBI mu iperereza ku "ibaruwa icyemangwa yoherejwe muri White House".

Uburozi bwa ’ricin’ buboneka hamaze gutunganywa intete z’ikimera cya ’castor’ cyo mu bwoko bw’ikibonobono.

Burica kuburyo iyo ubumize, ugahumeka umwuka wabwo cyangwa ukabuterwa mu mubiri, butera isesemi, kuruka, kuva amaraso imbere mu mubiri ndetse bikarangira ingingo z’umubiri ziretse gukora.

Nta muti uriho uzwi uvura uwahawe ubwo burozi. Iyo umuntu ahawe ubu burozi bwa ’ricin’, ashobora gupfa hagati y’amasaha 36 na 72, bitewe n’ingano y’ubwo yahawe, nkuko bivugwa n’ikigo cy’Amerika cyo kurwanya no kwirinda indwara (CDC).

Ikigo CDC cyavuze ko ubwo burozi - bwagiye bukoreshwa mu bitero by’iterabwoba - bushobora gukorwamo intwaro ikoze mu ifu, mu mwuka cyangwa mu ntete.

Mu bihe byashize, ibiro bya White House n’izindi nyubako zimwe za leta zagiye zigambirirwa mu bitero byifashishije uburozi bwa ’ricin’.

Mu mwaka wa 2014, umugabo wo muri leta ya Mississippi yakatiwe n’urukiko gufungwa imyaka 25 ahamwe n’icyaha cyo kohereza amabaruwa asize ifu y’uburozi bwa ’ricin’ ayoherereza Barack Obama wari Perezida w’Amerika ndetse n’abandi bategetsi.

Imyaka ine nyuma yaho, mu 2018, uwahoze mu ngabo z’Amerika zirwanira mu mazi yarezwe kohereza amabaruwa arimo ubwo burozi ayoherereza ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika bya Pentagon n’ibiro bya perezida bya White House.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo