South Africa: Bihanangirijwe kunywera inzoga mu bikombe by’icyayi

Minisitiri wa polisi muri Africa y’Epfo yaburiye za restaurants kwirinda gucururiza inzoga mu bikombe banyweramo icyayi mu kugerageza kurenga ku mabwiriza abuza ubucuruzi bw’inzoga.

Ubwo yatangazaga iki cyemezo kuwa mbere, Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko "imyitwarire idahwitse" iterwa n’ubusinzi yongereye ibyago byo kwiyongera kwa Covid.

Uyu mwanzuro wafashwe muri iki gihe cy’iminsi mikuru y’impera z’umwaka aho bimenyerewe ko bamwe mu bakunda agatama birekura bakagasoma kurusha mu bihe bisanzwe.

Ubwoko bushya bwandura vuba bwa coronavirus bwabonetse muri Africa y’Epfo mu byumweru bibiri bishize.

Perezida Ramaphosa avuga ko "bumaze gukwira" mu gihugu.

Usibye kubuza ubucuruzi bw’inzoga, leta yaho yanabujije guhura kw’abantu uretse abagiye gushyingura, n’umukwabu uhera saa tatu z’ijoro, naho ubucuruzi bwose bugafunga saa mbili.

Ejo kuwa kabiri, minisitiri ushinzwe polisi yaburiye za restaurants ko abazafatwa barenze ku mabwiriza bakagurisha inzoga bazamburwa uburenganzira bwo gukora.

Mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati: "Ntimushyire inzoga mu bikombe by’icyayi, ntimushyire inzoga mu macupa yanditseho 0% alcohol. Tuzi amayeri yanyu, ntumwibeshye.

Restaurants zimwe na zimwe zacuruje inzoga mu bikombe by’icyayi n’amacupa atarabugenewe muri iki gihugu mu gihe hari gahunda ya ’guma mu rugo’ mu kwezi kwa kane n’ukwa gatanu.

Izi ngamba nshya zafashwe muri Africa y’Epfo zizageza hagati mu kwezi kwa mbere, polisi n’ingabo bazagenzura iyubahirizwa ryazo.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo