Papa Francis yasabye imbabazi kubera ko yakubise umugore urushyi

Papa Francis yasabye imbabazi nyuma y’aho akubitiye urushyi umwe mu bakiristu bari mu rugendo rutagatifu bari bakoraniye mu cyanya cyitiriwe mutagatifu Petero i Roma.

Icyo gihe Papa yari arimo gusuhuza abana n’abandi bari bakoraniye aho hanyuma agize ngo aragiye, umugore umwe muri bo amukurura ukuboko n’ingufu nyinshi kugeza n’aho ngo yashatse kumutura hasi.

Ibyo byatumye Papa ahindukira agerageza kumwikura biranga, amukubita urushyi ku kuboko arakaye, abona kumurekura.

Papa yemeye ko byanze ko yihangana ndetse yemera ko na we acumura nk’ikiremwamuntu nk’abandi.

Ati "Kenshi biranga ko twihangana. Nanjye bishobora kumbaho. Nicyo gituma nsabye imbabazi ku byabaye nijoro".

Ibi byatangaje benshi kuko mbere y’aho, mu gihe yagezaga ijambo ry’ukwifuriza umwaka mushya abakiristu, yari yamaganye ihohotera rikorerwa abagore.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo