Nigeria: Umusirikare yafunzwe kubera kwemera ubusabe bwo gushyingiranwa

Umusirikare w’umukobwa wo muri Nigeria yatawe muri yombi kubera kwemera ubusabe bwo kuzashyingiranwa kandi ari ku kazi, nkuko bivugwa n’umuvugizi w’igisirikare.

Uwo muvugizi yongeyeho ko uwo mukobwa yarenze ku mategeko y’imyitwarire y’igisirikare "yishora mu rukundo yambaye umwenda w’akazi".

Videwo yagaragaye mu cyumweru gishize yerekana uwo musirikare yemera impeta y’umugabo upfukamye imbere ye, mu gihe abantu bari babashungereye bafite ibyishimo.

Umuryango uharanira uburenganzira bw’abagore washinje igisirikare kumukorera ivangura.

Uwo muryango Women Empowerment and Legal Aid wavuze ko ibyo bidakorerwa abasirikare b’abagabo "bagaragaje ku mugaragaro umubano w’urukundo bambaye umwenda wa gisirikare".

Omoyele Sowore, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu wigeze no kwiyamamariza kuba perezida wa Nigeria, yamaganye icyemezo cy’igisirikare avuga ko "kirimo urwango rw’abagore".

Uwo musirikare yari yemeye ubwo busabe bwo kuzashyingiranwa n’uwo uhabwa amahugurwa muri gahunda ya leta yo guhugura urubyiruko, izwi nka National Youth Service Corps (NYSC).

Bijyanye n’iyo gahunda imara umwaka umwe ikorwa mu buryo bw’itegeko, abarangije kaminuza n’amashuri makuru bahabwa imyitozo n’igisirikare.

Ubwo busabe bwo kuzashyingiranwa bwatanzwe mu gihe cy’amahugurwa muri leta ya Kwara yo mu burengerazuba bwa Nigeria.

Ntibizwi igihe byabereye, ariko videwo ibyerekana yagiye ahagaragara mu cyumweru gishize.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi bashimiye abo bakundana, banashima uwo mugabo ku gusaba uwo mukobwa ko bazabana nk’umugore n’umugabo. Abandi baserereje uwo musirikare.

Umuvugizi w’igisirikare cya Nigeria Jenerali Clement Nwachukwu yabwiye BBC ko uwo musirikare yarenze ku mategeko y’imyitwarire ya gisirikare, ndetse no ku mategeko yacyo ajyanye no gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Ati: "Imyitwarire ye yari iteje ibyago ku myitwarire myiza n’ikinyabupfura cya gisirikare.

Jenerali Nwachukwu yongeyeho ati: "Akazi [k’abatanga amahugurwa] kari ako guhugura urubyiruko ntikari ako kwishora mu mubano w’urukundo hamwe na rwo".

Urwego rw’igihugu rushinzwe ayo mahugurwa y’urubyiruko (NYSC) nta cyo rurabivugaho ku mugaragaro.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo