Nigeria: Umunyeshuri avuga uburyo butangaje yakizemo ubushye

Umunyeshuri wiga ubuvuzi bw’abantu wo muri Nigeria yavuze ukuntu yakize mu buryo butangaje ubushye bukomeye yari yagize ubwo gaz (gas) yari arimo gutekesha yaturikaga.

Princess Ezeani yabwiye BBC ukuntu iyo mpanuka yabaye mu mezi atandatu ashize yari yatumye ahagarika kwitabira amasomo mu ishuri kuri kaminuza.

Uyu munyeshuri yari afite inzozi zo kuba umunyamideli kandi yari afite ubwoba ko ubwo bushye bwari gutuma adashobora kubona kontaro zo kumurika imideli.

Iyo mpanuka yabereye iwabo mu rugo i Abuja ubwo yari arimo guteka.

Nyina yari amaze amezi atandatu amuvurisha imiti y’ibyatsi, irimo no kumusiga ubuki n’amavuta ya aloe vera.

Ifoto ya Ezeani yavuzweho byinshi ku mbuga nkoranyambaga, abantu bamwe bishimira ko yakize ubwo bushye, naho abandi bamushinja kubagwa akihinduranya uruhu.

Avuga ko hari abandi bantu bamushinje gukoresha inyongera-bwiza (makeup) agahisha ubushye bwe.

Ezeani yavuze ukuntu yajyaga agira inzozi mbi nijoro nyuma y’iyo mpanuka, ashimira umuryango we n’inshuti ze bamubaye hafi kugeza akize byuzuye ku mubiri no mu bitekerezo.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo