Ni he hakomotse ’Tapis’ itukura itambukwaho n’abakomeye n’ibyamamare?

Imwe mu mafoto akomeye umuntu abika kure, harimo iyo afotorwa atambuka kuri ‘tapis’ irukura ikundwa gutambukwaho n’abakomeye mu myanya ya Politiki cyangwa se ibyamamare bitandukanye. Ariko ushobora kuba umaze igihe wibaza inkomoko yayo n’impamvu iba ari umutuku aho kuba irindi bara.

Akenshi iyo hakirwa abakomeye mu gihugu runaka cyane cyane abakuru b’ibihugu, usanga hifashishwa tapi itukura (Tapis rouge/ red carped). Mu birori bikomeye cyane cyane itangwa ry’ibihembo mu muziki , sinema n’ahandi hahurira ibyamamare, babanza gutambuka kuri tapi itukura,… Kuba hakoreshwa iyi tapi itukura si ibintu byaje kubw’impanuka kuko bifite inkomoko mu myaka ibihumbi yashize.

Ibara ritukura ryabaga rigoye kuribona

Mu Bugereki bwa kera (Grèce Antique/ Ancient Greece), bakoreshaga tapi y’umutuku ku bantu b’ibikomerezwa. Bakoreshaga iyo tapi ku bakomeye mu gisirikare, abayobozi bo muri Politiki bakomeye cyangwa se abakuru mu idini.

Nubwo muri iki gihe kubona ibara ritukura bitagoranye, mu myaka ibihumbi ishize byari bigoye kubona iri bara ndetse byari bihenze cyane. Iri bara abo hambere cyane cyane mu Bugereki , baribonaga barikuye mu kinyamunjonjorerwa cyo mu mazi (mollusque marin) kizwi ku izina rya murex à pourpre. Iki cyogamazi ngo byari bigoye cyane kukiroba. Kugira ngo rero haboneke ibara ry’umutuku rihagije, byasabaga kuroba ibinyamunjonjorerwa byinshi, bigatuma atari buri wese wari kubasha kwigondera ibara ry’umutuku ari nayo mpamvu abakomeye aribo batambukaga gusa kuri tapi y’ibara ritukura.

Tapi itukura itambukwaho n’abakomeye ndetse n’ibyamamare

Ikinyamakuru Max Scinces mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti ‘Pourquoi le tapis rouge est-il rouge ?’, gitangaza ko nanone mu Bugereki bakoreshaga tapi itukura mu rwego rwo kuzirikana imana yabo, Zeus.

Mu nkuru yayo, ‘Where does the red carpet come from’, BBC nayo ihamya ko inkomoko ya tapi itukura yaba yaratangiye gukoreshwa ubwo byakinwaga mu mukino wo mu Bugereki mu kinyejana cya 5 mbere ya Kristu (5th Century BC / Ve siécle av J.-C ).

Muri uyu mukino umwamikazi witwaga Clytemnestra yayiteguriye umugabo we Agamemnon wari uvuye ku rugamba rwa Trojan . Icyo gihe ngo umwami yabanje gushidikanya kuba yayigenderaho kuko ngo we yari umuntu upfa aho kuba imana (a mortal, a man , not a god). BBC ikomeza itangaza ko nyuma yaho umwami yaje kuyigenderaho ari naho umuco wo gutegurira tapi itukura abakomeye wakomotse.

Muri 1821 niho mu myaka y’iki gihe uyu muco wakomotse

Muri 1821 nibwo hatangiye umuco wo kwakira abakuru b’ibihugu babanje gutambuka kuri tapi itukura. Ubwo mu Mujyi wa Georgetown uherereye mu Majyepfo ya Leta ya Carolina, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakiraga Perezida wa Amerika James Monroe, bamuteguriye tapi itukura yatambutseho avuye mu bwato. Kuva icyo gihe kugeza nubu, uyu muco uracyakoreshwa hakirwa abakomeye mu buyobozi ndetse n’abakuru b’ibihugu babanje gutambuka kuri tapi itukura.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo