Muri Madagascar imirwano y’inkoko ihuruza imbaga - Photo & video

Mu gihe ku mugabane w’Afurika umukino w’umupira w’amaguru ariwo ukunzwe mu bihugu hafi ya byose, muri Madagascar ho hari undi mukino udasanzwe ukunzwe kandi witabirwa cyane:Umukino w’inkoko z’amasake zirwana.

Ni umukino umaze imyaka igera kuri 700, abatuye iki gihugu ngo bakomora mu bihugu bya Aziya kandi uremewe. Muri Madagascar uyu mukino ufatwa nk’umuco, abantu banifashisha baruhuka mu mpera z’icyumweru (week end) banasheta amafaranga ku nkoko baba baha amahirwe yo gutsinda. Abagabo bajyanayo abana babo nk’uko bigenda iyo umubyeyi ajyanye umwana we kureba umupira usanzwe. Abafana bawo bawukunda cyane bawita ‘umukino w’abami’. Mu mpera z’icyumweru nibwo abantu baba bateranye bareba imirwano y’amasake.

Lovatahina Ravoavy , umwe mu borora izi nkoko zijya mu mirwano akanazitoza imirwano yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP dukesha iyi nkuru ko inkoko imwe ishobora kugurwa ama Euro 5000(4.371.750 FRW). Korora izi nkoko zijya mu mirwano, Lovatahina Ravoavy avuga ko ari ibintu bisa n’ibihererekanwa mu miryango.

Mu gihe cy’imirwano abantu bateranira muri Stade, inkoko zikajya mu kibuga hagati, zigatangira kurwana, hagati hakabamo umusifuzi. Ku ruhande rwa ‘stades’ zizwi ziberamo iyi mirwano, haba hari indi mikino isa n’iyi ariko ikorwa mu buryo buciriritse.

Amategeko y’umukino arasobanutse. Inkoko zirwana mu gihe cy’amasaha 2. Impamvu 4 nizo zishobora gutuma umukino uhagarara igihe cyagenwe kitarangiye. Izo ni urupfu rw’imwe muri izo nkoko, iyo imwe mu masake arwana yamenetse amaso 2, iyo imwe yanze kurwana cyangwa se nyirayo akikura mu mukino.

Ba nyiri inkoko baba bari aho hafi, bakavura inkoko zabo igihe umusifuzi atanze igihe cy’akaruhuko (temps-mort). Hari n’abamena amazi ku nkoko zabo kugira ngo bazitere akanyabugabo. Kumeneka amaraso kw’izi nkoko, kumeneka amaso,…ni bimwe bishobora gutuma ufite umutima woroshye bitamworohera kureba umukino nkuyu.

Mu marushanwa azwi, ku majanja y’izi nkoko haba hahambiriweho ‘bandes’ zituma zidakomereka cyane kandi zikaba zabasha kurangiza umukino zidapfuye.

Inkoko zibanza kororwa no gutozwa...uyu ni Lovatahina Ravoavy worora inkoko zijya mu mirwano

Mwene izi nkoko nizo zitabira imirwano

Abantu baba bateraniye muri ’Stade’ baje kureba uko isake zirwana

Ba nyizazo baba bari hafi aho baje kuzitera akanyabugabo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo