Muri Ireland, Padiri waho aramagana amaturo y’inzoga n’itabi mu misa

Padiri wo muri Ireland yamaganye ibyo yise amaturo "adakwiye" nk’amacupa y’inzoga n’amasegereti biturwa nk’impano mu gihe cya misa yo gusezera ku muntu wapfuye.

Padiri Tomás Walsh, ukorera ubutumwa bwe bwa gisaseredoti mu mujyi wa Cork uri mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Ireland, yavuze ko amaturo nkayo "nta gisobanuro cyubaka na busa" atanga ku wapfuye.

Mu ibaruwa yanditse ku rubuga rwa internet rwa paruwasi ya Gurranabraher mu kwezi gushize kwa karindwi, yavuze ko ibyo "bikunze kubaho, cyane cyane muri iki gihe hariho ukwemera gucye".

Yavuze ko hari andi maturo adakwiye nko gutura telefone zigendanwa, ibyuma nka ’télécommande’ (remote control) ndetse n’imyambaro iranga amakipe y’umupira w’amaguru.

Mu kiganiro cya BBC cyo kuri radio cya ’Good Morning Ulster’, cyangwa ’Waramutse Ulster’ (umujyi wo muri Ireland) cyo kuri uyu wa gatatu, Padiri Walsh yavuze ko yakwemera amaturo y’imyambaro y’amakipe yo mu gace abapfuye bari batuyemo kandi bafanaga.

Ariko yavuze ko gutura imyenda iranga amakipe yo muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Bwongereza ya Premier League "bishobora kuba nko gusenga ikigirwamana".

Yabwiye BBC ko atari gutsimbarara ku mahame y’ukwemera, ariko ko ashaka ko abantu batekereza kurushaho ku gikwiye nk’impano mu gihe cyo gusezera ku wapfuye.

Yagize ati: "Ipaki y’isegereti cyangwa icupa ry’inzoga nabifata ko bidakwiye - kenshi cyane ushobora no gusanga itabi ari ryo ryishe uwo muntu".

"Sintekereza ko mu kiliziya ari ho hantu hakwiye ho gukorera ibyo - ushobora kubishyira mu irimbi".

Anenga abarambirana bavuga neza uwapfuye

Yongeyeho ati " Igitambo cya misa cyo gusezera ku wapfuye ni igihe umuryango mugari wa gikristu wifatanya n’umuryango wagize ibyago byo gupfusha uwo wakundaga".

Muri iyo baruwa yandikiye abakristu, Padiri Walsh yananenze "amagambo avugwa n’abari bazi uwapfuye bavuga ibyamuranze byiza amara igihe kingana n’icyo misa imara".

Yavuze ko adaciye amaturo atangwa muri misa yo gusezera ku wapfuye, ariko ko ayo "nta kintu na kimwe cyiza atubwira ku buzima bwaranze uwapfuye cyangwa se ku kababaro umuryango we uba urimo".

Padiri Walsh yavuze ko yumiwe kubera uko ibaruwa ye yakiriwe.

Yagize ati "Ntekereza ko hafi buri gitangazamakuru na buri radio yose byo muri Ireland bikomeje gushaka ko nsobanura cyangwa ntanga gihamya y’ibyo navuze".

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo