Muri Arabia Saoudite abagore bemerewe kugenda bonyine

Ubu abagore bo muri Arabia Saoudite bemerewe kujya mu mahanga bonyine nta mugabo ubaherekeje nk’uko byemejwe n’iteka ry’umwami ryasohotse uyu munsi kuwa gatanu.

Iri teka ryemerera umuntu wese w’igitsina gore urengeje imyaka 21 ko ashobora gusaba urwandiko rw’inzira (passport) nta bundi burenganzira abanje kubisabira, ibi bibashyira ku rwego rumwe n’abagabo.

Abagore kandi bahawe uburenganzira batagiraga bwo kwandikisha abana, kwandikisha gushyingirwa no gusaba gatanya.

Ubwami bw’iki gihugu bumaze iminsi budohora ku bintu bitandukanye bisanzwe bibujijwe abagore, nubwo abaharanira uburenganzira bwabo bavuga ko bikiri byinshi.

Kubangamira uburenganzira bw’abagore byatumye bamwe muri bo bahunga iki gihugu basaba ubuhungiro mu mahanga nk’uko bagiye babitangaza.

Umutegetsi w’iki gihugu, igikomangoma Mohammed bin Salman asa n’ugamije guhindura ibintu, yasabye ko hadohorwa ku bibuzwa abagore, birimo nk’uburenganzira bwo gutwara imodoka bahawe umwaka ushize.

Uyu mutegetsi ariko ntabwo yorohera impirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore, bamwe muri bo mu mezi ashize batawe muri yombi.

Ni iki kiri guhinduka?

Muri iki gihugu, umugabo -cyangwa undi mufite icyo mupfana w’umugabo- ahabwa uburenganzira bwo gufata imyanzuro yose ku mugore.

Kugeza ubu, byasabaga umugore gusaba uburenganzira umugabo, cyangwa undi bafitanye isano w’umugabo, kugira ngo asabe ’passport’ cyangwa asabe ko yongerwa agaciro, ndetse no kuva mu gihugu.

Gusa iteka ry’umwami rishya ritegeka ko ’passport’ y’iki gihugu ihabwa umunyagihugu wese uyisabye, kandi umuntu wese urengeje imyaka 21 atagomba gusaba uburenganzira bwo kujya hanze y’igihugu.

Izi mpinduka kandi zirimo iziha abagore amahirwe ku murimo, kuko iri teka rivuga ko abaturage bose bafite uburenganzira ku murimo nta vangura rishingiye ku gitsina, ubumuga cyangwa imyaka.

Abagore babyakiriye bate ?

Abagore benshi muri iki gihugu bahise bajya ku mbuga nkoranyambaga bishimira iteka ry’umwami.

Muna Abu Sulayman umugore uzwi cyane kandi uvuga rikijyana yanditse ati: "Urungano ruri gukura mu bwisanzure busesuye kandi rureshya na basaza barwo".

Hari bamwe muri iki gihugu bagitsimbaraye ku mibereho ya kera batabyishimiye, umugore umwe yabwiye Reuters ati: "tekereza abakobwa bawe nibakura bumva bagomba kugusiga ntibazagaruke, bizagushimisha?"

Umwaka ushize nibwo abagore muri iki gihugu bemerewe gutwara imodoka

Abagore muri iki gihugu ntabwo bari bemerewe kujya mu mahanga badaherekejwe n’umuntu w’umugabo

Ni izihe nzitizi zisigaye ?

Nubwo habaye impinduka, hari ibisigaye bigifatwa nk’inzitizi ku bagore.

Muri byo harimo nko kuba umugore/umukobwa agomba gusaba uburenganzira umugabo (bafite icyo bapfana) bwo kurongorwa cyangwa kwibana, ndetse no gusohoka muri gereza mu gihe afunze.

Abagore kandi ntabwo bashobora guha ubwenegihugu abana babo, ntabwo kandi bashobora kugira ijambo ku gushyingirwa kw’abana babo, ibi biracyari umwihariko w’abagabo.

Ikibazo cy’uburenganzira bw’abagore muri Saudi Arabia cyongeye kuvugwa cyane ku rwego mpuzamahanga mu kwezi kwa mbere ubwo umukobwa witwa Rahaf Mohammed al-Qunun w’imyaka 18 yahunze iki gihugu ashaka kujya muri Australia.

Yahejejwe muri hotel ku kibuga cy’indege cya Bangkok muri Thailand, aratabaza na we atabarizwa n’amahanga maze Canada imuha ubuhungiro.

Mu kwezi kwa gatatu, abakobwa babiri baho, na bo basabye ubuhungiro nyuma y’iminsi bihishe muri Hong Kong bavuga ko badashobora gusubira iwabo aho abagore bahohoterwa kuko bashaka ubwisanzure.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo