Mu mezi 3 , Perezida Macron amaze gukoresha asaga miliyoni 25 FRW agenda kuri ‘Make up’

Mu mezi 3 amaze ku butegetsi, byatangajwe ko Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron amaze gukoresha ama Euro 26.000, ni ukuvuga asaga miliyoni 25 mu mafanga y’u Rwanda (25.142.000 FRW) agenda ku birungo by’ubwiza bizwi nka ‘Make up/ Maquillage’.

Ibi bikubiye mu nkuru yatangajwe n’ikinyamakuru Le Point kuri uyu wa Kane tariki 24 Kanama 2017, mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti ‘La très chère maquilleuse d’Emmanuel Macron’.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko cyabonye factures 2 zoherejwe na Natacha M. w’imyaka 40 ukora aka kazi (maquilleuse). Imwe niya ama Euro 10.000 , indi ikaba iya ama Euro 16.000 , yose hamwe akaba 26.000 by ‘ama Euro yishyuzaga Perezidansi y’Ubufaransa mu gihe kingana gusa n’amezi 3 akora aka kazi ari nacyo gihe Macron amaze ayobora Ubufaransa.

Nyuma y’uko aya makuru agiye hanze, ibiro by’umukuru w’igihugu w’Ubufaransa byatangaje ko byitabaje Natacha M. mu buryo bw’ikubagahu ariko ngo amafaranga akoreshwa mu gushyira ibirungo by’ubwiza kuri Perezida Macron ngo ubu yamaze kugabanuka cyane.

François Hollande wasimbuwe na Macron , we yakoreshaga agera kuri 6000 by’ama Euro ( asaga miliyoni 5 mu mafaranga y’u Rwanda) mu kumukorera ‘make up’ ku kwezi ariko na we kwiyogoshesha kwe byatwaraga menshi kuko yishyuraga asaga ama Euro 10.000 mu kwiyogoshesha ku kwezi kumwe gusa(asaga miliyoni 9 uyabariye mu mafaranga y’u Rwanda).

Perezida Hollande yogoshwaga na witwa Olivier Benhamou. Uyu yari yarahawe akazi mu biro by’umukuru w’igihugu kuva muri 2012 kugeza ubwo Hollande yarangizaga manda ye y’imyaka 5 asimbuwe na Macron. Uretse kuba yarogoshaga Hollande, ikinyamakuru The telegraph gitangaza ko Olivier Benhamou yanishyurirwaga inzu ndetse hakaba n’ibindi umuryango we wemererwaga byo kuwufasha kubaho ubuzima bwa buri munsi.

Le Point ntabwo yigeze itangaza ama Euro agenda mu kwiyogoshesha kwa Macron.

Ikinyamakuru Vanity Fair gitangaza ko Nicolas Sarkozy wabanjirije aba bombi yakoreshaga ama Euro 8000 mu gukorerwa ‘Make up’ ku kwezi.

Tariki 14 Gicurasi 2017 nibwo Emmanuel Macron yahererekanyije ububasha na François Hollande yari asimbuye ku mwanya w’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa.

Emmanuel Jean-Michel Frédéric Macron ni Umufaransa wavutse tariki 21, Ukuboza, 1977. Yavukiye Amiens mu Bufaransa yiga Philosophie muri Kaminuza ya Paris Nanterre. Ni we mwana w’Imfura wa Jean-Michel Macron na Françoise Macron-Nogues. Yize kandi amasomo ya Politiki ku kiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishuri rikuru ryitwa Ecole Nationale d’Administration aho yarangije muri 2004.

Emmanuel Macro ubu ufite imyaka 39 yashakanye na Brigitte Macron we ubu afite imyaka 64. Uyu mugore we yahoze ari umwarimu we.

Mu mezi 3 gusa, gushyirirwaho ibirungo bituma akomeza gusa neza bimaze gutwara Macron 25.142.000 FRW

Mu myaka 5 yamaze ku butegetsi, Hollande yari afite umwogosha wihariye yishyura akayabo

Nicolas Sarkozy we yatangaga 8000 by ’ama Euro ku kwezi kuri ‘Make up/ Maquillage’ yakorerwaga

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo